Imyaka 69 irashize Musenyeri Bigirumwami ahawe Ubwepisikopi (Menya byinshi kuri we)

Abenshi mu Banyarwanda, by’umwihariko Abakirisitu Gatolika ntibashidikanya ku butwari bwaranze Musenyeri Aloys Bigirumwami wimitswe ku itariki 01 Kamena 1952 aba umushumba wa mbere w’umwirabura mu cyahoze ari Afurika Mbiligi yari igizwe n’icyahoze ari Rwanda-Urundi na Congo Mbiligi.

Musenyeri Aloys Bigirumwami
Musenyeri Aloys Bigirumwami

Kubera ibigwi, urukundo, ubwitonzi n’ubushishozi bwarangaga uwo mushumba, abenshi mu bahanzi bakomeje kumuhundagazaho ibisigo n’indirimbo binyuranye birata ubutwari bwe, ahabwa amazina amuvuga imyato nka Mukeragabiro, Rutindangeri, Mbanzabigwi, Rwanamiza, Ntoreyimana, Rugero rw’ubutungane, Inyamibwa Imana yagize inyange, Nyaguhirwanimihigo, n’andi.

Musenyeri Aloys Bigirumwami yavukiye muri Misiyoni ya Zaza mu gace k’i Gisaka tariki 22 Ukuboza 1904, aho nyuma y’iminsi itatu, ubwo hari ku itariki 25 ku munsi wa Noheli yahawe isakaramentu rya Batisimu.

Ni mwene Yozefu Rukamba, umwe mu bakirisitu ba mbere ba Misiyoni ya Zaza, aho mu mwaka wa 1914 yagiye kwiga mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Léon ya Kabgayi.

Musenyeri Bigirumwami watangiye Iseminari nkuru mu 1921, yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti na Musenyeri Leon Paul CLASSE tariki 26 Gicurasi 1929, atangira ubutumwa bwe yigisha mu Iseminari nto ya Kabgayi 1929, aho mu 1930 yakomereje ubutumwa i Kabgayi n’i Murunda, mu gihe mu 1931 yari muri Paruwasi y’umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), mu 1932 akomereza ubutumwa i Rulindo.

Musenyeri Bigirumwami yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Muramba mu gihe cy’imyaka 18, ni ukuvuga kuva ku itariki ya 30 Mutarama 1933 kugeza tariki ya 17 Mutarama 1951 aho yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyundo.

Ku itariki ya 01 Gashyantare 1952 Bigirumwami yatorewe kuyobora icyiswe Vikariyati nshya ya Nyundo, Papa Pio Xll amutorera kuba umwepisikopi wa Diyosezi tariki 01 Kamena 1952 abuhabwa na Musenyeri Laurent DEPRIMOZ, aho bamushinze kuyobora imisozi y’Amajyaruguru y’Iburengerazuba (Kibuye-Gisenyi n’agace ka Ruhengeri), ku itariki 10 Ugushyingo 1959 aba umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.

Ni umushumba waranzwe no gukunda uburezi, yubaka ibigo binyuranye by’amashuri aho yumvaga ko icyateza imbere abaturage ari ukwiga.

Mu kubaka ayo mashuri, yitaye cyane cyane ku mwana w’umukobwa mu rwego rwo guteza imbere ubuhanga bwabo, nyuma yuko bari barirengagijwe bimwa agaciro n’imyumvire inyanye n’umuco, aho ishuri rya mbere ry’abakobwa yubatse ari iry’i Muramba, akomerezaho andi mashuri y’abakobwa, abakobwa bahabwa umwanya bariga aho guhozwa mu mirimo yo mu rugo.

Ni umushumba witaga ku ntama ze ariko akaba umusizi n’umwanditsi w’umuhanga cyane cyane yibanda ku muco nyarwanda, aho imigani migufi n’imiremire ikoreshwa mu Rwanda, imyinshi yanditswe n’uyu mushumba.

Yanditse n’inyandiko zinyuranye zirimo iyitwa, Imana y’Abantu, Abantu b’Imana; indi ikaba Imana mu bantu, Abantu mu Mana; Imihango, Imiziro n’imiziririzo mu Rwanda, n’izindi.

Ku rutonde rwa Kiliziya Gatolika rw’Abanyarwanda babaye abapadiri, Musenyeri Aloys Bigirumwami afite numero ya 10, aho abamubanjirije mu bupadiri, kuri numero ya mbere haza Padiri Balthazar GAFUKU akurikirwa na Donat REBERAHO baherewe ubusaseridoti ku munsi umwe mu 1917, bakurikirwa na Padiri Joseph BUGONDO, Padiri Isidore SEMIGABO, Padiri Jovith MATABARO, Padiri Gallican BUSHISHI, Padiri Albert NDAGIJIMANA, Padiri Callixte BALORUBWENGE, Padiri Fidèle NGAMIJE, Mgr Aloys Bigirumwami aza kuri numero ya 10.

Musenyeri Aloys Bigirumwami wari ufite intego yise “Twitwaze intwaro z’urumuri” (Induamur arma lucis), yatabarutse tariki 03 Kamena 1986 azize indwara y’Umutima, aho yari arwariye mu bitaro bya Ruhengeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tujye twibuka ko Titles nka Padili,Pastor na Musenyeli zitabagaho ku bigishwa ba Yezu.Ikindi kandi,Yezu yasize abujije abigishwa be kwiha ama titles,ahubwo abasaba ko bareshya.Bose bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana kandi ku buntu.Siko ubu bimeze.

senyange yanditse ku itariki ya: 2-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka