Imvura yatangiye kugwa izageza mu ntangiriro z’umwaka utaha
Ikigo gishinzwe iteganyagihe ry’u Rwanda “Meteo-Rwanda” gitangaza ko imvura igwa muri iki gihe cy’impeshyi izageza mu gihe cy’umuhindo ikigwa.
Icyo kigo cyemeza ko nta zuba rizongera gucana igihe kirekire muri uyu mwaka wa 2018 usigaje amezi make ngo urangire.
Umuyobozi muri Meteo-Rwanda ushinzwe Iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa, Twahirwa Antony avuga ko iyi mvura y’impeshyi itazatuma iy’umuhindo igabanuka.
Ati: “Iyi mvura tubona ubu, izakomeza kugwa kugeza hagati mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka, ubwo imvura y’umuhindo izaba itangiye, abantu rero ntibakeke ko hagiye kongera kuva izuba ryinshi.
”Ikirere kiragaragaza ko gifite imvura ihagije, kandi no mu gihembwe cy’ihinga mu Rwanda hose imvura izakomeza kugwa”.
Uwo muyobozi yasobanuye ko imvura yaguye mu mpeshyi yaturutse ku isangano ry’imiyaga isanzwe igenda mu karere u Rwanda ruherereyemo, hamwe n’indi miyaga ihehereye yaturutse muri Congo.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko imvura igwa mu mpeshyi itari imenyerewe itamenyerewe.
Umuvugizi wa MINAGRI,Tambineza Ange agira ati ”Iby’iyi mvura ntabwo tubizi, ishobora kugwa hashira iminsi igacika, ariko icyiza ni uko Meteo izaduha amakuru”.
“Ayo makuru ni yo dushingiraho, nk’ubu batubwiye ko iyi mvura ari yo itangira igihembwe cy’ihinga twahita dutegura imbuto, ifumbire, ubukangurambaga n’ibindi”.
Umuryango witwa ICPAC ushinzwe itaganyagihe muri aka karere, uvuga ko mu mezi atatu asoza uyu mwaka, akarere u Rwanda rurimo kazaba gafite imvura ihagije, ariko ishobora kuba nyinshi kurusha isanzwe.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
wowe wumva bakugira iyihe nama uretse gutegereza uko bizagenda none se bakubwire ko itasagera mugishanga!!
Nonese niba imvura izakomeza imyaka yahinzwe mubishanga nk’umuceri n’ibigori ntizarengerwa? Mutugire inama.
turabemera ku makuru mutugezaho ndabaza MINAGRI niba twatangira tugatera imyaka
murakoze