Imvura yamutwaye abana batatu n’umugabo: Ubuhamya bubabaje bwa Lucia Ingabire
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gushyingura abaturage 13 bapfuye bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023.
Lucia Ingabire yaburiyemo abana batatu n’umugabo. Yaganiriye na Kigali Today ku byo yibuka muri iryo joro atazibagirwa mu buzima bwe.
Bikurikire muri iyi Video yatunganyijwe na Richard Kwizera:
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Iriyamvura yadutwaye abacu igomba kudusigira isomo ryokwirinda kubaka ahantu hatuma twongera kubura abandi bavandimwe mwe mwabuze abana abagabo nababyeyi mwihangane.
Uwo abazimu batarararira ku muryango agira ngo arusha abandi guterekera. Ibiza ni Ibiza ntabwo abahitanwe cg ibyangijwe ari uko bari cg biri mu manegeka. Yego ariko uko igihugu giteye, ubwiyongere bw’abaturage, ukutaraza imirima kubera guhangana no gushaka ibiribwa, ibi byose bituma ubutaka duhora tububirindura bityo imvura yagwa kimwe no ku buhaname bukamanuka bugahitana ibyo buhuye na byo, isayo n’amazi bikuzura mu migezi bigatuma aca ahatabugenewe akangiza ndetse agahitana n’abantu. Sebeya yo rwose yarananiranye. Ni ugukomeza tugashaka uburyo abatuye mu mihaga bayivamo ariko hagatekerezwa n’icyakorwa tukajya turaza imirima ariko Kandi tutishwe n’inzara.Dukomeze twihangane.Imana izi impamvu.
Birababaje pe twihanganishije imiryango yabo