Imvura nyinshi n’umuyaga biribasira tumwe mu turere – Meteo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiraburira Abaturarwanda ko hari tumwe mu turere tugiye kongera kugusha imvura nyinshi ivanze n’umuyaga.

Mu itangazo riburira iki kigo cyatanze ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 27 Mutarama 2020, cyatangaje ko bitewe n’isangano ry’imiyaga ndetse n’ubuhehere bw’umwuka bukomeje kwiyongera mu karere u Rwanda ruherereyemo, guhera ku mugoroba wa tariki 27 kugeza kuri 28, ndetse no ku itariki ya 31 Mutarama kugera ku ya 01 gashyanatare 2020, hateganyijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 25 na 50, mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Uburengerazuba n’Iy’Uburasirazuba.

Mu Ntara y’Amajyepfo imvura nyinshi iteganyijwe cyane cyane mu Turere twegereye ishyamba rya Nyungwe.

Imvura nyinshi kandi iteganyijwe mu Ntara y’Uburengerazuba, no mu Ntara y’Uburasirazuba mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Bugesera.

Meteo Rwanda kandi yatangaje ko uretse mu turere twavuzwe haruguru, imvura iteganyijwe hirya no hino mu gihugu ku matariki yatangajwe, ariko ho ikazaba iringaniye.

Bitaganyijwe kandi ko iyo mvura iba irimo umuyaga uri hagati ya metero eshanu na 10 ku isegonda (5-10 m/s), mu Ntara y’Uburasirazuba hakaba ari ho hari bugaragare umuyaga mwinshi kurusha ahandi.

Meteo Rwanda ikaba iboneraho gusaba Abaturarwanda, cyane cyane abatuye ahantu hakunze kwibasirwa n’ibiza birimo imyuzure n’inkangu, abatuye ahakunze kwibasirwa n’umuyaga ndetse n’abaturiye imigezi kwitwararika, kandi bagakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite gukumira Ibiza mu nshingano zazo.

Itangazo rya Meteo Rwanda
Itangazo rya Meteo Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Banyakubahwa mudukore ubuvugizi kubitagendaneza. kukubutwakoze kuyoboro wamashanyaraza muri nyungwe pindura bweyeye. twarakoze ariko ntitwahembwe kdi mumvugano y’abakozi n’a boss Thadeo. yavugagako yarikujya ahembera 7days ariko hashize amezi 3.murakoze.

NIRERE Elias yanditse ku itariki ya: 28-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka