Imvura ntigicitse mu mpera z’uyu mwaka nk’uko byari byatangajwe - Meteo Rwanda

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko icika (irangira) ry’imvura y’iki gihembwe ryari riteganyijwe mu mpera z’Ukuboza 2022 ritakibayeho, bitewe n’uko ubushyuhe bwo mu nyanja (aho imvura ituruka) ngo bukomeje kwiyongera.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukuboza, aho kugabanuka nk’uko Iteganyagihe ry’Umuhindo w’uyu mwaka ryabigaragaje.

Meteo Rwanda ivuga ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukuboza 2022 (kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 31), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 150.

Imvura iruta izindi izaba iri hagati ya milimetero 120 na 150, ikaba iteganyijwe mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, no mu majyepfo y’Akarere ka Nyaruguru.

Mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’Akarere ka Nyaruguru, mu bice byinshi by’Akarere ka Nyamagabe no mu burengerazuba by’uturere twa Musanze, Gakenke na Huye, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60 ni yo nke iteganyijwe mu bice byinshi by’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, mu majyepfo y’uturere twa Ngoma, Kirehe, Bugesera no mu burasirazuba bw’uturere twa Nyanza na Gisagara.

Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Gihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice cya gatatu cy’Ukuboza kikaba kiri hagati ya milimetero 10 na 60).

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’itatu (3) n’irindwi (7), ikaba iteganyijwe kugwa mu minsi isimburana. Iyi mvura izaturuka ku isangano ry’imiyaga ryerekeza mu gice cy’epfo cy’Isi hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Itangazo rya Meteo-Rwanda rigira riti "Hari impinduka zagaragaye mu icika ry’imvura y’igihembwe ryari riteganyijwe mu mpera z’Ukuboza 2022. Bigaragara ko imvura itagicitse muri uku kwezi k’Ukuboza nk’uko byari byatangajwe."

Itangazo rikomeza rigira riti "Biraterwa n’uko ubushyuhe bwo mu Nyanja bukomeje kwiyongera, bigatuma imvura ikomeza kwiyongera mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ikindi gihe imvura izacikira kizamenyeshwa mu iteganyagihe rizasohoka mu mpera z’Ukuboza".

Meteo Rwanda yakomeje ivuga ko mu Rwanda hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda.

Iki kigo kivuga ko umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by’Igihugu, uretse hamwe na hamwe mu turere twa Nyaruguru, Ruhango, Ngororero, Gicumbi na Rubavu hateganyijwe umuyaga mwinshi uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda.

Ku bijyanye n’ubushyuhe, Meteo-Rwanda ivuga ko muri iki gice cya gatatu cy’Ukwezi k’Ukuboza 2022, mu Gihugu hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28.

Ibice bito by’Uturere tw’Umujyi wa Kigali, Amayaga, mu kibaya cya Bugarama no mu turere twa Bugesera na Ngoma, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

Mu bice bimwe by’Uturere twa Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Burera, Gicumbi na Nyamagabe ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Meteo Rwanda ivuga ko ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’igice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukuboza.

Meteo ivuga ko ingaruka zituruka ku mvura igwa mu minsi ikurikiranye ziteganyijwe mu bice bimwe by’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo, ikaba igira inama Abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo guhangana no gukumira ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwamagana bizaba bimeze bite?

Charles yanditse ku itariki ya: 22-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka