Imvura n’umuyaga byasambuye icyicaro cy’Intara y’Uburasirazuba

Igice kimwe cy’inyubako y’Intara y’Uburasirazuba cyasambuwe n’imvura nyinshi n’umuyaga ukomeye byayibasiye ku mugoroba wa tariki 20/03/2012 ku buryo yasambutse igice kinini cyayo, ibiro by’abakozi n’amadosiye birangirika cyane.

Imvura nyinshi yatangiye kugwa mu mujyi wa Rwamagana mu masaha ya saa kumi, nyuma hakurikiraho umuyaga ukomeye maze bihurira kuri iyo nyubako irasambuka igice kinini. Ibiro by’abakozi n’amadosiye byangiritse ariko nta mukozi wahakomerekeye kuko abarimo bahungiye mu nzu yo hasi muri iyo nyubako ifite amagorofa atatu.

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yabwiye Kigali Today ko batunguwe cyane no kuba iyo nyubako ikiri nshya yasenyuwe n’umuyaga nk’uwo. Guverineri Uwamariya yavuze ko ubu batarabasha kubarura ibyangirikiye muri iyo nyubako, byaba impapuro z’akazi n’inyubako ubwayo.

Iyi nyubako yuzuye mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, ntiratahwa ku mugaragaro. Yuzuye itwaye akayabo ka miliyari 3 na miliyoni zisaga 120 mu mafaranga y’u Rwanda. Yubatswe n’ikigo gikora imirimo y’ubwubatsi cyitwa EMA cy’uwitwa Mugarura Alexis.

Iyi nzu kandi yaravuzwe cyane mu Rwanda ubwo havugwaga ko uwari Guverineri w’Uburasirazuba, Mutsindashyaka Theoneste, yariye ruswa mu gutanga isoko ryo kubaka iyo nzu, bivugwa ko izanakorerwamo n’akarere ka Rwamagana.

Amakuru amaze kumenyekana ni uko iyi mvura yamaze no gusenya amazu ane y’abaturage mu karere ka Rwamagana, 2abiri mu karere ka Gatsibo n’intoki nyinshi zaguye zikaba imirara.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twihanganishije bose bagize ibyago!

josee yanditse ku itariki ya: 21-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka