Imvura izagwa mu mpera za Gashyantare ishobora guteza ibiza
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya kabiri hagati ya tariki ya 11-20 z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero mpuzandengo cy’imvura isanzwe igwa mu bice byose by’igihugu.
Iteganyagihe ryo kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20 Gashyantare 2024 rigaragaza ko ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 160 ari yo iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byose by’igihugu, ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice ikaba iri hagati ya milimetero 10 na 70.
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi itatu n’iminsi irindwi. Iminsi iteganyijwemo imvura yisumbuyeho ni tariki ya 14, 15, 16, 17,18 na 19 mu bice by’Uburengerazuba n’Amajyepfo na tariki ya 14, 16 na 17 mu bindi bice by’Igihugu. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’Epfo cy’Isi ariko rikajya rizamuka gake mu gice cy’Amajyepfo y’Uburengerazuba bw’Igihugu, hamwe n’imiterere ya buri hantu.
Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye
Imvura iri hagati ya milimetero 130 na 160 niyo nyinshi iteganyijwe mu bice byegereye Pariki y’igihugu ya Nyungwe mu turere twa Rusizi, Nyaruguru na Nyamagabe.
Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 130 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Uturere twa Rusizi, Nyaruguru na Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Uburengerazuba bwa Huye na Ngororero.
Imvura iri hagati ya 80 na 100 mm iteganyijwe mu bice bisigaye by’Akarere ka Huye, uburengerazuba bwa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Uburasirazuba bwa Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Burera, Uburengerazuba bw’Akarere ka Gakenke n’Amajyaruguru y’Akarere ka Rulindo.
Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 niyo nke iteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi, Akarere ka Gicumbi, ibice bisigaye by’uturere twa Muhanga na Rulindo, uburasirazuba bwa Ruhango, Nyanza na Gisagara Busegera ukuyemo amajyepfo y’uburasirazuba, Kirehe ukuyemo uburasirazuba bwayo na Rwamagana ukuyemo amajyaruguru yaho hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80, naho mu bice by’Uburasirazuba bwa Kirehe, Amajyaruguru ya Rwamagana, uburengerazuba bwa Gatsibo na Kayonza hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.
Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 12 ku isegonda niwo uteganyijwe muri iki gice cya kabiri cya Gashyantare 2024. Umuyaga mwinshi ushyira umuyaga mwinshi cyane ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na metero 12 ku isegonda (reba ibara ry’icunga ku ikarita y’umuyaga uteganyijwe) uteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Musanze, Burera, Huye, Nyanza na Gisagara no mu bice bimwe bya Muhanga, Kamonyi na Gatsibo. Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi kibisi) uteganyijwe mu mujyi wa Kigali, Kirehe, Kayonza, Gakenke, Amajyaruguru ya Nyagatare, Nyamasheke, Karongi na Kayonza. Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umwinshi uri hagati ya 6 na 8 metero ku isegonda (reba ibara ry’umuhondo ku ikarita).3. Ubushyuhe buteganyijwe: Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare 2024, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 19 na 29 mu Rwanda. Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali niby’Akarere ka Bugesera, uburasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare no mu kibaya cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 27 na 29.
Mu majyaruguru y’ Akarere ka Nyabihu naka Musanze muri Pariki y’Ibirunga niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 19 na 21. Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri munsi gato y’ikigero cy’impuzandengo cy’ubushyuhe busanzwe buboneka hagati y’itariki ya 11 na tariki 20 Gashyantare mu Rwanda.
Ingaruka ziteganyijwe
Kubera ko mu minsi ya nyuma y’igice cya mbere cya Gashyantare 2024 haguye imvura, ubutaka bukaba bumaze gusoma, ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe hirya no hino mu gihugu ariko cyane cyane mu Majyepfo y’Uburengerazuba ahateganyijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 130 na 160.
Meteo Rwanda iragira inama abanyarwanda n’inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.
Amakarita akurikira aragaragaza birambuye ingano y’imvura, ubushyuhe n’umuvuduko w’umuyaga biteganyijwe muri buri Karere.
Ohereza igitekerezo
|