Imvura izagabanuka hagati muri uku kwezi kandi ibemo inkuba - Meteo

Iteganyagihe ry’iminsi 10 yo muri iki gice cya kabiri cya Mata 2023, nk’uko ryatanzwe n’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), rirerekana ko imvura izagabanuka ugereranyije n’iyaguye mu minsi 10 ya mbere y’uku kwezi.

Meteo-Rwanda ivuga ko muri iki gice cya kabiri cya Mata 2023 (kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 80.

Muri iyi minsi 10 yo hagati mu kwezi kwa Mata kandi, iteganyijwe kubonekamo imvura izaba iri hagati y’ibiri (2) n’itanu (5) henshi mu Gihugu.

Meteo-Rwanda ivuga kandi ko ugereranyije iyi minsi n’igihe nk’iki gisanzwe muri Mata, bigaragara ko ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri munsi gato y’isanzwe igwa mu Gihugu.

Ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mata kiri hagati ya milimetero 30 na 100, mu gihe izaboneka izaba iri hagati ya milimetero 20 na 80 nk’uko byavuzwe.

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse no hagati mu Gihugu, ikazaturuka ku bushyuhe bwo mu nyanja ngari y’u Buhinde n’iya Pasifika, ngo buri ku kigero gisanzwe.

Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 80 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’uburasirazuba bw’uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Burera na Musanze, ibice byinshi by’Akarere ka Gakenke na Rutsiro no mu burengerazuba by’Uturere twa Nyamagabe, Karongi na Ngororero, ndetse n’ibice bike by’Uturere twa Nyabihu na Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 70 iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Nyamasheke na Rusizi, uburengerazuba bwa Nyaruguru na Rutsiro, uburasirazuba bw’Uturere twa Ngororero, Karongi, Gakenke, Rulindo, Burera na Huye, mu majyaruguru y’Akarere ka Muhanga ndetse n’igice gito cy’Akarere ka Kamonyi.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 ni yo nke iteganyijwe mu majyaruguru y’Akarere ka Nyagatare na Kayonza, n’ibice bito biri mu majyepfo y’Uturere twa Kirehe na Bugesera. Ahandi hose hasigaye mu Gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

Meteo-Rwanda ivuga kandi ko umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda, uteganyijwe mu Turere twa Rusizi, Rubavu, Rutsiro Karongi na Nyagatare.

Uwo muyaga kandi ngo uteganyijwe henshi mu turere twa Gatsibo, Gicumbi, Burera, Nyamasheke na Nyamagabe no mu bice bimwe by’Uturere twa Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Muhanga na Kirehe, ndetse no mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Akarere ka Kayonza.

Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abahinzi twabyifatamo gute kugirango umusaruro wiyongere?

Emma yanditse ku itariki ya: 11-04-2023  →  Musubize

Abahinzi twabyifatamo gute kugirango umusaruro wiyongere?

Emma yanditse ku itariki ya: 11-04-2023  →  Musubize

Hano nyagatare dukunda amakuru mutugezaho

Fabie yanditse ku itariki ya: 11-04-2023  →  Musubize

U RWANDA ni igihugu cyacu dukunda n’ibigikorerwamo,turi kumwe,turukunde turwubake ni iwacu.Karibu nundi ubyifuza ko twifatanya mu kuruteza imbere.IMBERE HEZA.

Nzamwita yanditse ku itariki ya: 11-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka