Imvura izaba nyinshi kurusha isanzweho muri iyi minsi 10 yo hagati y’Ukwakira

Ikigo Meteo-Rwanda kivuga ko mu gice cya kabiri cy’uku kwezi k’Ukwakira 2023 (kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura irenze urugero rw’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe.

Meteo ivuga ko hateganyijwe imvura nyinshi kurusha imaze igihe igwa, ikazaba iri hagati ya milimetero 30 na 150, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa hagati mu kwezi k’Ukwakira iba iri hagati ya milimetero 10 na 70.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’ine (4) n’irindwi (7) mu bice byinshi by’Igihugu, ikazaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja ngari y’u Buhinde buri hejuru y’ikigero gisanzwe, hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150 ni yo nyinshi, ikaba iteganyijwe mu turere twa Nyamasheke, Rubavu, Nyabihu, uburengerazuba bwa Nyabihu, Ngororero, Karongi, Nyamagabe no mu majyaruguru ya Rusizi, Musanze na Burera.

Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120, iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru uretse mu majyepfo y’Akarere ka Gicumbi.

Iyo mvura iteganyijwe kandi mu bice bisigaye by’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe, no mu burengerazuba bw’Uturere twa Ruhango na Muhanga.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60 ni yo nke, ikaba iteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Kayonza, mu burasirazuba bw’Uturere twa Kirehe na Nyagatare hamwe no mu gice gito cy’Akarere ka Bugesera.

Meteo ivuga ko ahandi hose hasigaye mu Gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 90, nk’uko Ikarita y’iteganyagihe ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kutumenyesha bizadufasha kwirinda ibiza byaterwaga nokutamenya amakuru kandi reta ikomeze ikure abantu mumanegeka murakoze

Theo nestse yanditse ku itariki ya: 11-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka