Imvura iteganyijwe kugwa kabiri gusa hamwe na hamwe mu Gihugu - Meteo

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) cyatangaje Iteganyagihe ry’iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nyakanga 2023, rigaragaza ko imvura izagwa ku matariki ya 11 na 12 henshi mu Burengerazuba n’Amajyaruguru, ahandi ntayo.

Iryo teganyagihe ryo kuva tariki ya 11-20 Nyakanga 2023, rivuga ko mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 20, ikazaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iyi minsi 10 yo hagati muri Nyakanga.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati ya zeru (0) n’ibiri (2) henshi mu Gihugu, cyane cyane mu bice by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, ariko mu zindi ntara imvura ngo iteganyijwe mu bice bicye.

Imvura iteganyijwe kugwa bitewe n’uko imiterere yaho nk’imisozi miremire, amashyamba n’ibiyaga bikurura imigwire yayo.

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 15 na 20 ari yo nyinshi iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze.

Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 15 iteganyijwe mu bice byo hagati bishyira amajyaruguru y’uturere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze, mu majyaruguru ya Burera, henshi mu Karere ka Nyamasheke n’igice gito cy’Akarere ka Rutsiro.

Imvura iri munsi ya milimetero 5 ni yo nke, ikaba iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba, Intara y’Amajyepfo ukuyemo uburengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke, mu majyepfo ya Burera, Nyabihu na Rusizi no mu majyaruguru ya Ngororero.

Ahandi hasigaye mu Gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 5 na milimetero 10, nk’uko bigaragazwa n’ikarita y’imvura iteganyijwe muri iki gice cya kabiri cya Nyakanga 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka