Impunzi zo mu nkambi ya Mahama zirasaba ko serivisi z’ubuvuzi zanozwa

Impunzi zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, zirasaba ko serivisi z’ubuvuzi zihatangirwa zarushaho kunozwa, kugira ngo bashobore kuvurwa neza.

Impunzi zo mu Nkambi ya Mahama zirasaba ko serivisi z'ubuvuzi zarushaho kunozwa
Impunzi zo mu Nkambi ya Mahama zirasaba ko serivisi z’ubuvuzi zarushaho kunozwa

Imibare yo ku wa 31 Werurwe 2023, igaragaza ko inkambi ya Mahama icumbikiye impuzi z’Abarundi n’Abanyekongo bose hamwe bagera ku 58,103 bagiye bahunga mu bihe bitandukanye, guhera muri Mata 2015 ubwo iyo nkambi yashingwaga, by’umwihariko ku mpunzi z’Abarundi zari zihunze ibibazo by’umutekano mucye wari mu bice bitandukanye by’Igihugu cyabo.

Kuri ubu inkambi ya Mahama ifite ibigo nderabuzima bibiri, harimo kimwe kirimo gushyirwamo serivisi zitandukanye zituma kijya ku rwego rw’ibitaro by’uturere, ku buryo byinshi mu byatangirwaga taransiferi (Transfer) bizajya bikemurirwa mu nkambi.

Impunzi zo muri iyo nkambi zivuga ko kuba hari taransiferi zitagitangwa, kubera ikibazo cy’amikoro babyumva ariko kandi ngo na serivisi zindi z’ubuvuzi zihatangirwa ntabwo zigenda neza, ari naho bahera basaba inzego zubishinzwe kugira igikorwa kugira ngo izo serivisi zirusheho kunozwa.

François Rwabukamba Songa, ni umwe mu mpunzi z’Abanyekongo bari mu nkambi ya Mahama, avuga ko uburyo bavurwamo butameze neza, kuko hari igihe umuntu azindukira kwa muganga akarinda ataha bwije nta muganga abonye.

Ati “Aha mu buvuzi amataransiferi yarahagaze, ariko kandi n’ubwo yahagaze nta kibazo twamenye ko ingengo y’imari ari nkeya, ariko n’uburyo batuvuramo ahangaha, umuntu ajya kwa muganga mu gitondo saa kumi n’ebyiri, indi saa kumi n’ebyiri agataha nta muganga abonye. Twagira ngo mudufashe rwose uburyo bwa serivisi babunoze”.

Asubiza ikibazo cy’inozwa rya serivisi zijyanye n’ubuzima mu nkambi ya Mahama, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Marie Solange Kayisire, yagize ati “Iby’ubuzima n’ubuzima busanzwe, byaba abagomba kwivuza ariko n’izindi serivisi zisanzwe umuntu wese akeneye, n’ubundi bazakomeza kubihabwa nk’uko bikwiye.”

Inkambi ya Mahama igabanyinjemo Imidugudu 18, iyoborwa n’abahagarariye abandi baba baratowe, ikaba ifite ingo 6,907.

Mu bijyanye n’uburezi nibura abana 27,406 bo muri iyo nkambi nibo bari mu mashuri mu byiciro bitandukanye, aho bamwe biga mu mashuri yo mu nkambi abandi bakiga mu yo hanze yayo.

Mu nkambi zose ziri mu Gihugu, abagore n’abana nibo benshi kuko bagize 77% by’umubare wose w’abazituye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka