Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zatangiye kwimurirwa i Mahama

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, impunzi zo mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, zatangiye kwimurwa ku mugaragaro zijyanwa mu nkambi ya Mahama yo mu Karere ka Kirehe.

Imiryango 119 igizwe n’abantu 538 ni bo bahereweho kuri uyu wa Mbere ariko gahunda ikazakomeza, icyemezo cyo kwimura abo bantu kikaba cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo, kuko inkambi ya Gihembe ngo iri mu manegeka kandi igihe cy’imvura nyinshi cyatangiye.

Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zatangiye kwimurirwa i Mahama
Impunzi zo mu nkambi ya Gihembe zatangiye kwimurirwa i Mahama

Gahunda yo kwimura izo mpunzi z’Abanyekongo yari yarahagaritswe kubera ikibazo cy’abana biga bagombaga kurangiza umwaka w’amashuri, kuko hari abari barimuwe guhera muri 2020, cyane ko abagiye uyu munsi basanzeyo abandi bagera ku 2,200.

Zimwe mu mpunzi zaganiriye na Kigali Today, zivuga ko kwimukira i Mahama ari gahunda nziza ya Leta, n’ubwo bizabasaba kumenyera ubuzima bushya bw’ahantu hashyushye ugeranyije n’aho bavuye bari bamaze imyaka 23 batuye.

Impunzi zose zirimo kwimurwa zigomba kubanza gupimwa Covid-19 mbere yo kwinjira mu nkambi ya Mahama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka