Impunzi zirasabwa gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), iributsa impunzi ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda ko zigomba gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Impunzi zirasagwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Impunzi zirasagwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ni mu gihe mu nkambi z’impunzi hirya no hino mu gihu habarurwa abantu benshi kandi batuye mu buryo bwegeranye, ku buryo baramutse batubahirije aya mabwiriza bashobora kwanduzanya iki cyorezo mu gihe haba hari uwanduye.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko inkambi z’impunzi zikurikiza amabwiriza rusange muri iki gihe cyo gukumira icyorezo cya covid19, ariko inkambi bitewe n’imiterere yazo hakaba andi mabwiriza yihariye zihabwa.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Olivier Kayumba, avuga ko serivisi zose z’ibanze zisanzwe zihabwa impunzi zirimo ibiribwa n’ibijyanye n’isuku n’isukura zakomeje.

Ati “Serivisi z’ibanze nk’ubuzima, imirire, amazi, isuku n’isukura ndetse no gutanga ibyangombwa nkenerwa, ibibafasha guteka nka gaz, burikete (brickette) byose biratangwa, ariko bigatangwa hakurikizwa amabwiriza yatanzwe yo gusiga umwanya uhagije hagati y’impunzi”.

Iyi Minisiteri isaba impunzi by’umwihariko, gukomeza kubahiriza ayo mabwiriza kugira ngo birinde ikwirakwira rya covid-19.

Kayumba agira ati “Impunzi zirasabwa kubahiriza amabwiriza, nta mpunzi n’imwe yemerewe gusohoka mu nkambi ndetse nta n’ukwiye kwinjira mu nkambi keretse igihe hatanzwe impamvu ifatika, kandi dufite inzego zitandukanye zishinzwe gukomeza kureba niba ayo mabwiriza ashyirwa mu bikorwa”.

Umwe mu mpunzi z’Abanyekongo bavuye i Mulenge, uherereye mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, Gashema Sebahire Ephrem, yatangaje ko bakomeje kubahiriza ayo mabwiriza, icyakora ko nk’abandi baturage batuye isi byabagizeho ingaruka zirimo gutakaza ibiraka bajyaga bakorera hanze y’inkambi.

Yagize ati “Ubu ntabwo turi gukorera amafaranga kuko ntidushobora gusohoka mu nkambi. Ibi bituma tutihaza, kuko hari akazi twakoraga hanze y’inkambi, ariko ingamba dukomeje kuzikaza dukaraba buri kanya kandi twirinda kwegerana”.

MINEMA itangaza ko kugeza tariki ya 31 Werurwe 2020, mu Rwanda habarurwa impunzi 148,268.

Ibi kandi biratangazwa mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika zageneye impunzi ziri mu Rwanda miliyoni 440 z’Amadolari ya Amerika, biciye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ndetse n’irishinzwe impunzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese ko impunzi zemewe ziba mu nkambi kugira ngo igihugu kibone uko kizicungira umutekano nibindi byose zigenewe, ariko ibyo nsigaye mbona sinjya nsobanukirwa ukuntu umuntu aba akabarurwa mu nkambi, akaba no hanze akanahabarurwa, ejo bundi niho nageze mu karere ka rubavu, umurenge wa gisenyi, akagari ka mbugangari aho abaturage biyandikishaga ngo leta nitanga imfashanyo bazasange abashonje banditse icyatangaje nuko basanze ba mudugudu biyandikiye abitwaga ko ari impunzi bizwi ko babaruwe mu nkambi, bibagiwe abaturage babaho iyo bagiye congo n’abandi bafite ibibazo byihariye, none nuko niyo mfashanyo itaje ubona abaturage batigeze bizera abayobozi babo ndetse babakekaho ruswa, none minisiteri yo ibivugaho iki?

MAMA SKITU yanditse ku itariki ya: 23-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka