Impunzi zigiye kujya zihabwa inguzanyo ziteze imbere

Ikigo cy’imari iciriritse, Umutanguha (UFC), kigiye gutangira gukorera mu nkambi z’impuzi kizigezeho ibikorwa bijyanye n’imari, zihabwe inguzanyo zikore imishinga bityo ziteze imbere.

Gufasha impunzi kugera ku mari ngo ni ugutuma zigira imibereho myiza
Gufasha impunzi kugera ku mari ngo ni ugutuma zigira imibereho myiza

Umuhango wo gusinya amasezerano agenga icyo gikorwa wabaye kuri uyu wa 31 Ukuboza 2018, ukaba witabiriwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Ikigo cy’u Rwanda cyorohereza abantu kugera ku mari (AFR), Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) n’abandi bazagira uruhare muri icyo gikorwa.

Umuyobozi wa Umutanguha, Ndahayo Jules Theoneste, yavuze ko icyo gikorwa bagitekerejeho kugira ngo impunzi na zo zimenye gukoresha imari.

Agira ati “Tuzabafasha kubitsa, kubikuza ndetse no koherezanya amafaranga cyane ko bari mu bantu batagerwaho na servisi z’imari, abafite imishinga tunabagurize. Ntituzashyira amashami mu nkambi, tuzifashisha ikoranabuha rya telefone n’aba ‘agent’, ari yo mpamvu tuzakorana na Aitel-Tigo”.

Avuga ko nta ngwate bazasaba impunzi zizahabwa inguzanyo kuko zifatwa nk’aho ari amatsinda, hanyuma ngo bakazakurikirana bihagije niba imishinga zikora itera imbere.

Waringa Kibe, umuyobozi wa AFR
Waringa Kibe, umuyobozi wa AFR

Umuyobozi wa AFR, Waringa Kibe, avuga ko ikigo akuriye gikora ku buryo buri muntu agerwaho n’ibijyanye n’imari.

Ati “Icyo twifuza ni uko abantu bose bagerwaho n’imari, baba abacuruza, abahinga n’abandi. Impunzi rero ziri muri abo benshi tugomba kugeraho zikamenya kwizigamira no gushora imari, zigakora imishinga yunguka bityo na zo zikagira ubushobozi bwazifasha kurushaho kubaho neza”.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yemeza ko icyo gikorwa ari ingirakamaro kuko kije ari igisubizo cy’intego yihaye ku bufatanye na UNHCR yuko impunzi zaba zibasha kwigira muri 2020.

Ngo uwo mushinga uzatuma impunzi n’abaturiye inkambi z’impuzi bashobora gukora ibikorwa bibyara inyungu kimwe n’abandi baturage, bityo bakiteza imbere n’uturere batuyemo.

Uwari uhagarariye UNHCR muri icyo gikorwa, Arifur Rahman, yavuze ko uyo mushinga uje gushyigikira icyifuzo cy’impunzi cyo kudahabwa ibiribwa.

Ati “Ibi ni kimwe mu bisubizo by’icyifuzo cy’impunzi cyo guhagarika kuziha ibyo kurya gusa ahubwo zigahabwa amafaranga zikihahira. Bizatuma rero imibereho yabo iba myiza kurushaho”.

Abayobozi batandukanye bazagira uruhare muri icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bazagira uruhare muri icyo gikorwa

Biteganyijwe kandi ko impunzi zizabanza guhabwa amahugurwa ajyanye no gucunga imishinga hagamijwe kwirinda ibyayisubiza inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka