Impunzi z’i Mugombwa ziyemeje kwigira nk’abandi Baturarwanda

Impunzi zituye mu Nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara zivuga ko zishimiye uko zifashwe n’Igihugu cy’u Rwanda kandi uko iminsi igenda yicuma zigenda zishakamo ibisubizo nk’abandi Baturarwanda babifashijwemo cyane cyane n’amahugurwa bagenda bahabwa yo ‘Kwigira’.

Impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa zagaragaje bimwe mu bikorwa byo Kwigira zimaze kugeraho
Impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa zagaragaje bimwe mu bikorwa byo Kwigira zimaze kugeraho

Babigaragarije Minisitri w’Ibikorwa by’Ubutabazi hamwe n’abandi bashyitsi babagendereye tariki 20 Kamena 2024, bifatanyije mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi.

Mu bikorwa bijyanye no kwishakamo ibisubizo no kwigira impunzi zagaragaje harimo gukora imigati, kudoda imyenda, gukora ibikapu, gukora ibyibo, gukora amasabune n’amarangi, gushyiraho za Salon de Coiffure no gukora ubucuruzi bunyuranye.

Solange Mukobwajana ni umupfakazi. Afite abana bane na barumuna be bane yitaho. Nyuma y’amahugurwa ya Hindukira Wigire bigishijwemo gukora amasabune, amarangi, amavuta yo kwisiga bita gikotora n’imitobe, yiyegeranyije na bagenzi be batatu, batangira kubishyira mu bikorwa none ubuzima bugenda bumworohera.

Bimwe mu bikorwa impiunzi zikuraho amafaranga yo kwibeshaho
Bimwe mu bikorwa impiunzi zikuraho amafaranga yo kwibeshaho

N’ubwo ataramara igihe atangiye, agereranyije ibihumbi 40 arabyinjiza ku kwezi kandi yizeye ko iminsi izagenda yicuma azarushaho kwagura ibikorwa bye.

Agira ati “Tutaratangira uyu mushinga ubuzima bwari bukomeye ku buryo umuntu yaguhaga amafaranga igihumbi ukumva aguhaye nk’isi n’ijuru. Ariko ubu tubasha kwizigama, tukagurizanya, tukiha n’iby’ibanze dukenera mu buzima. Waba wagize n’ikibazo cyo kutabona ya nkunga tugenerwa nk’impunzi ntuhite useba ugahita wirukira mu itsinda cyangwa se ukifashisha ayo wizigamiye ku ruhande.” 

Nk'abandi Baturarwanda, n'impunzi ziridagadura
Nk’abandi Baturarwanda, n’impunzi ziridagadura

Brigitte Bazirete we adoda imyenda n’imipira y’abana, agakora ibikapu byo guhahiramo n’ibyibo, akadoda ibikapu abana bajyana ku ishuri. Akigera mu nkambi yabanje kwigunga, ariko aho yiyemereje gukora bene ibi bikorwa ngo byamukuye mu bwigunge, bikamufasha ariko cyane cyane mu mibereho.

Agira ati “Batampaye iriya nkunga ibingibi nabyifashisha, noneho kubera kuba naraguye ubwenge n’ibingibi nkaba nabireka nkakora ibindi byisumbuyeho.”

Minisiti w'Ibikorwa by'Ubutabazi Maj. Gen (RTD) Albert Murasira yijeje impunzi ziri mu Rwanda ko bazakomeza kubafasha ariko abasaba no Kwigira
Minisiti w’Ibikorwa by’Ubutabazi Maj. Gen (RTD) Albert Murasira yijeje impunzi ziri mu Rwanda ko bazakomeza kubafasha ariko abasaba no Kwigira

Minisiti w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Maj. Gen (RTD) Albert Murasira yijeje impunzi ziri mu Rwanda ko bazakomeza kubafasha ariko na none abasaba gukoresha amahirwe bahawe bigira kugira ngo badahora batega amaboko.

Yagize ati “Politiki ya Leta izakomeza gushyigikira impunzi isubiza ibibazo bagenda bahura na byo, ariko cyane cyane ishyira imbere kubashyigikira mu kwiteza imbere.”

Abayobozi barimo Minisitiri muri MINEMA bifatanyije n'impunzi z'i Mugombwa mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'Impunzi
Abayobozi barimo Minisitiri muri MINEMA bifatanyije n’impunzi z’i Mugombwa mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Impunzi

Mu Rwanda hari impunzi zirenga ibihumbi 135, zirimo Abanyekongo babarirwa mu bihumbi 83 n’Abarundi basaga ibihumbi 51. Mu Murenge wa Mugombwa habarizwa impunzi zirenga ibihumbi 11.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bavuga ngo uwambaye ikirezi nta menya uko gisa.

mutaganzwa Emanuel yanditse ku itariki ya: 25-06-2024  →  Musubize

Ndi umu nya rwanda wavukiye uganda, gusa nkurikiranira hafi ibibera mu rwabyaaye sogokuruza bacu rwose mbona ari byiiza ukurukijje aho twamenyeye u rwanda, nkatwe batuye mu mahanga nitwe twa babwiira ko u Rwanda ko ari Amara nubuuki.

Uwambaye ikirezi nta menya uko cera.

mutaganzwa Emanuel yanditse ku itariki ya: 25-06-2024  →  Musubize

Amahoro y’Imana!
Ikinteye kwandika n’ugushima abayobozi bo mu bice bitandukanye by’isi ukuntu bafashe umwanya wo kwifatanya n’impunzi kwizihiza umunsi ngaruka mwaka wo kwibuka impunzi n’ubuzima babayemwo.

Mboneyeho gushimira Leta y’u Rwanda n’Umuyobozi aruhagarariye ukuntu Nyakubahwa Paul Kagame ukuntu impunzi zibayeho neza zigashshikarizwa kwigira no kwiteza imbere .

Murakoze.

NKURUNZIZA JEROME (Mahama Refugee Camp)

NKURUNZIZA JEROME yanditse ku itariki ya: 22-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka