Impunzi z’Abarundi zasabye Leta yabo gushakira ibisubizo ibibazo byatumye zihunga

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zasabye Leta y’u Burundi gushakira ibisubizo ibibazo byatumye zihunga muri 2015, kuko bagifite impungenge zo gutaha igihe cyose bitarakemurwa.

Babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, mu biganiro byahuje abahagarariye komite z’impunzi z’Abarundi hamwe n’itsinda ry’abayobozi batandukanye mu Burundi, bari bayobowe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Lt Gen André Ndayambaje, bigamije gushishikariza impunzi z’Abarundi gutaha.

Bakimara guhabwa umwanya wo kugira icyo bavuga nyuma yo kugaragarizwa ibirimo, ndetse n’ibimaze gukorwa kugira ngo Abarundi bahunze batahuke kandi bisange mu Gihugu cyabo cy’amavuko, mu biganiro byabereye ku cyicyaro cya Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, abahagarariye impunzi z’Abarundi bibukije abahagarariye Leta icyatumye bahunga.

Bimwe mu byo bavuze, si uko bari abarwanyi cyangwa ngo bafashe ibirwanisho ngo barwanye ubutegetsi, ahubwo ni uko habayeho kutumvikana ku itegeko, cyane cyane ku bibazo byerekeye ubutegetsi.

Umuyobozi wa Komite z’impunzi z’Abarundi zituye mu Mijyi, Patrice Ntadohoka, avuga ko n’ubwo bamazwe impungenge, ariko byinshi mu bibera mu Gihugu cyabo babizi, kuko babikurikirana ku buryo hari byinshi barusha abariyo, ari naho ahera asaba ubuyobozi kugira ibyo babanza guhindura.

Ati “Nk’ubu twasanze ko hari abagenda bakicwa, hari abagenda bagahunguka bakagaruka bafashwe nabi, aba bategetsi baje kutureba benshi ntabyo bari bazi, ariko twe kubera impunzi tuzikurikirana umunsi ku munsi tuba tuzi ibitari bike. Urabona impunzi ziri hano, hari abantu ibintu byabo byafashwe, inzu, amasambu, za konte zifunze”.

Akomeza agira ati “Nk’udufaranga wakoreye ugasanga konte irafunze, hariho abashyiriweho impapuro zibakurikirana, urumva ntashobora kugenda bahita bamufata, ni ukuvuga ngo uyu munsi ibyatuma dutahuka mu mucyo birahari, bakurikije amategeko bakabyubahiriza natwe twataha”.

Lt Gen Ndayambaje wari uhagarariye itsinda ry’abayobozi baturutse i Burundi, avuga ko byumvikana neza ko umuntu iyo yahunze afite impamvu, agomba gutahuka ari uko zikemutse.

Ati “Birumvikana ko iyo wahunze ufite impamvu, ugomba gutaha ari uko izo mpamvu zarangiye, twabyumvise ibyo badushyikirije, bimwe wenda ni uko bari kure batabyibonera, bumva ngo babone n’amakuru, bakaba bacyumva ko bigifite impamvu. Impamvu nyinshi zatumye bahunga zisa nk’aho zarangiye, ariko bose ntibahunze kimwe, hari ababa bumva ko ibyarangiye we bitamureba, yifuza ko ibye byava mu nzira”.

Akomeza agira ati “Nk’abafite ibibazo by’ubutunzi n’ibindi bitandukanye, nabyo tuzabishyikiriza babirebe, abo nabo bafite izo ngorane zive mu nzira, kuko uhunguka ushatse, ariko kandi ni uguhunguka umutima uri munda”.

Philippe Habinshuti, Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA
Philippe Habinshuti, Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, Philippe Habinshuti, avuga ko gahunda y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi n’impunzi, ari gahunda nziza cyane.

Ati “Twabaganirije ku bunararibonye dufite, tubereka ko ariyo ntambwe ya mbere kuko umuntu wahunze Igihugu, ikintu cya mbere cyatuma afata umwanzuro wo gusubira muri icyo gihugu, ni uko ubuyobozi bwacyo bumugaragariza yuko icyatumye ahunga cyangwa n’icyamubuza gusubirayo kidahari”.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa impunzi z’Abarundi 50,329 zahunze guhera mu 2015, mu gihe abamaze gutahuka bagera ku 30,315.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka