Impunzi z’Abanyekongo zikomeje kwigaragambya zivuga ko zishaka gutaha

Nyuma y’uko impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme muri Nyamagabe, zikoze imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi ngo burimo gukorerwa ababo (Abatutsi) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), abo mu zindi nkambi na bo bakomerejeho ku wa Kabiri.

Abacumbikiwe mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, bigaragambije basabira Leta ya Congo (DRC) gufatirwa ibihano kuko ngo idashaka amahoro kugira ngo batahe iwabo, ahubwo ko "ikoresha FDLR mu kwica abaturage b’icyo Gihugu b’Abatutsi”.

Abo baturage bagera mu bihumbi bakoze urugendo rwabereye mu Nkambi bagira bati "Turashaka amahoro no gutaha, twamaganye Leta ya Congo no gufatanya kwayo na FDLR."

Umwe mu bagize Komite ishinzwe kuvuganira impunzi ziri mu Nkambi ya Mahama, Mutijima William, avuga ko Leta ya Congo ubwayo ngo ifite umugambi wo kwica Abatutsi kuko "itabemera nk’Abanyekongo."

Akomeza agira ati "Iyo Leta inyuza inkunga y’ubwicanyi muri FDLR kuko ni yo izobereye mu gukora Jenoside, ikabaha ibikoresho n’inkunga zitandukanye kugira ngo ishyire mu bikorwa umugambi wayo wo gukomeza gutsembatsemba Abatutsi."

Izo mpunzi zisaba amahanga n’Imiryango mpuzamahanga kugaragaza uruhare mu kubuza Leta ya Congo gukomeza gutegura Jenoside ku Batutsi basigaye muri icyo gihugu, kandi ko mu gihe yakomeza uwo mugambi ngo igomba gufatirwa ibihano.

Bashimira abaturage b’u Rwanda muri rusange kuba barabakiriye, ariko bagasaba Leta y’u Rwanda gukomeza kumvikanisha ijwi mu mahanga, kugira ngo babashe gutahuka iwabo.

Uwitwa Ngarambe Daniel agira ati "Jyewe n’iyi saha uwantera inkunga nataha, nakwicara inyuma y’ingabo, nagenda ngateka, ngapfukama ngakora byose, turambiwe ubuhunzi, turashaka gutaha."

Impunzi z’Abanyekongo zibarizwa mu Rwanda kuri ubu ziragera mu bihumbi 100, bakaba barahunze muri 2012 baturutse muri Kivu zombie (iya Ruguru n’iy’Epfo).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka