Impunzi z’Abanyekongo zamaganye abashyigikiye Congo mu ihohoterwa rikorerwa Abatutsi

Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu Nkambi ya Nyabiheke n’iya Mahama mu Rwanda, zitabiriye imyigaragambyo y’amahoro, aho zasabye imiryango irimo SADC, gushishoza mu bufatanye urimo n’ingabo za Congo, kuko iki gihugu kigamije kurimbura Abatutsi bahatuye bavuga Ikinyarwanda.

Baramagana ihohoterwa rikorerwa Abatutsi baba muri RDC
Baramagana ihohoterwa rikorerwa Abatutsi baba muri RDC

Ku wa Gatatu tariki 6 werurwe 2024, nibwo hakomeje imyigaragambyo y’amahoro, y’impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu Nkambi ya Nyabiheke n’iya Mahama, igamije kwamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, Abanyamulenge n’Abahema mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni imyigaragambyo iri gukorerwa mu bice bitandukanye, by’umwihariko mu nkambi zirimo Abanyekongo bahungiye mu Rwanda.

Nyiramugisha Aline, waturutse i Gicanga muri zone ya Rutchuru, avuga ko yahunze tariki 4 Mutarama 2021, ahunga ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi aho bari batuye.

Ati “Nahunze kuko Abatutsi muri Congo twarahigwaga cyane, twajyaga mu isoko turi nka batatu, bakadukurura amazuru bakenda kuyaca, bagafata ku ngufu abagore kandi bigakorwa n’abasirikare ba Congo (FRDC)”.

Nyiramugisha akomeza avuga ko bene wabo basigaye muri iki gihugu babayeho nabi, kuko babuzwa amahwemo ndetse bakanicwa na FDLR na Wazalendo, bakaba bari mu myigaragambyo y’amahoro igamije gusaba amahanga kutarebera ibi bikorwa.

Bavuga ko barambiwe ubuhunzi
Bavuga ko barambiwe ubuhunzi

Munyampeta Silas umaze imyaka 28 ari impunzi, avuga ko iyo myaka mu buhungiro iteye agahinda, agasaba ko Jenoside bakorerwa yahagarikwa.

Ati “Twabasaba guhagarika Jenoside badukorera buri munsi, bakatwemerera ko dutaha, ndetse n’ivanguramoko badukorera ari nacyo gitumye tumara imyaka nk’iyi mu buhungiro. Ntibumva ko hari Umututsi waba muri Congo kubera ururimi rw’Ikinyarwanda, kandi nyamara ubutaka ni ubwacu, ba data, ba sogokuru na ba sogokuruza, ni ho twisanze. Amahanga turayasaba guhagarika gutera inkunga interahamwe na Perezida Felix mu rwego rwo kugira ngo batumareho. Turasaba amahanga kumvisha Perezida wa Congo, kumvikana n’umutwe wa M23 ufite gahunda yo kuducyura”.

Munyampeta, akomeza avuga ko hari ibihugu bigize SADC, u Burundi n’ibindi, barimo kwamagana, aho bagiye muri Congo bazi ko bagiye kubafasha kugarura amahoro, ahubwo bagamije gutera inkunga Congo ngo bamareho ubu bwoko.

Agendeye ku butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, buvuga ko Jenoside itazongera ukundi ku Isi, yasabye uyu muryango gushyira mu bikorwa iyi ntero ngo ‘ntibizongera ukundi’, cyane ko ufite ubunararibonye bw’ingaruka za Jenoside mu Rwanda, bakaba bizeye ubufasha bwa UN, bwo guhagarika ubwicanyi bukorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.

Basaba imiryango mpuzamahanga kwita ku kibazo cy'Abatutsi bo muri RDC
Basaba imiryango mpuzamahanga kwita ku kibazo cy’Abatutsi bo muri RDC

Impunzi yaturutse i Burungu muri Congo, yageze mu Rwanda muri 2012, na we ati “Dukeneye uburenganzira bwo gutaha iwacu, imiryango mpuzamahanga icyo tuyisaba ni ugukurikirana ubuzima tubayemo n’uburyo abantu bacu bashirira muri Congo. Bajyayo ariko basa nk’aho bafunze amaso, kuko birebera inyungu bakurikiyeyo aho kureba inyungu zacu ngo dutahe ndetse n’amatungo”.

Si ubwa mbere impunzi z’Abanyekongo zikoze imyigaragambyo mu mahoro, bagamije kwereka imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ko harimo kuba Jenoside ariko nti hagire igikorwa.

Kuri iyi nshuro, Nsengiyera Jean, umuyobozi w’urubyiruko rw’Abanyekongo, akaba ari na we uri kuyobora imyigaragambyo y’amahoro yateguwe muri aka gace, avuga ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kugaragariza amahanga ko acecetse mu gihe Abatutsi barimo gushira.

Ati “Hari uburyo bubiri bwo kugaragaza ikibazo, ubwa mbere ni ukugaragariza amahanga ko acecetse kandi nyamara agira ‘slogan’ adashyira mu bikorwa, nk’aho bavuga ngo Jenoside ntizongere ukundi. Kuri ubu bafite imbaraga ariko ntacyo bakora ngo bahagarike ibi bikorwa. Nibatagira icyo bakora umunsi wo gukemura ikibazo cyacu tucyikemuriye, ntimuzaze gutanga imbwirwaruhame zo guhagarika ibyo tuzakora”.

Akomeza avuga ko amahanga arimo kurebera Abatutsi bavuga Ikinyarwanda bicwa urubozo muri Congo ariko ko batazashira barebera.

Iyi myigaragambyo y’amahoro yatangiye ku wa Mbere tariki 4 Werurwe, biteganyijwe ko izamara icyumweru, aho ibera mu bice bitandukanye, ku wa mbere tariki 11 Werurwe 2024, bakazayikorera kuri za Ambasade z’ibihugu bitandukanye hano mu Rwanda.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka