Impunzi z’Abanyekongo ntizumvikana na Guverinoma ya RDC ku igaruka ry’umutekano

Impunzi z’Abanyekongo zimaze guhungira mu Rwanda zagaragarije Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, ko zitizeye igaruka ry’umutekano vuba mu duce zaturutsemo ku buryo zafata icyemezo cyo gutahuka.

Izi mpunzi ziri mu nkambi ya Nkamira zabigaragaje ku cyumweru tariki 06/05/2012 ubwo Guverineri wa Kivu y’Amajayaruguru yazisuraga, aje kureba imibereho yazo no kuzihanganisha. Yavuze ko Guverinoma ya Kongo yifatanije nabo mu kababaro ko kuba baravuye mu byabo bagahunga.

Julien Paluku yagize ati “nubwo tubona mu Rwanda babakiriye neza, ariko kuba impunzi tuziko bibabaje kuko mwasize imitungo yanyu, mwatandukanye n’abanyu, ubu abana banyu ntibari kwiga ariko twifatanije namwe kandi turabahumuriza”.

Paluku yabwiye impunzi ko Guverinoma iri gukora uko ishoboye kose kugira ngo umutekano ugaruke vuba bityo abahunze babe batahuka byihuse. Yagize ati “turi gukoresha imbaraga zose kugira ngo ibibazo by’umutekano muke bishire mu duce mwaturutsemo. Mbere y’uko nza hano nanyuze mu duce tumwe na tumwe twa Masisi kandi nasanze nta mirwano ihari ku buryo none cyangwa ejo bundi, uwabishaka yafata icyemezo agataha.”

Amakuru y’igaruka ry’umutekano impunzi zo ntiziyakozwa. Ibi byagaragariye mu bibazo babajije Guverineri. Umwe mu babajije yagize ati “Ese umutekano mutwizeza wava mu ijuru aka kanya. Ntibishoboka, kuko ingabo za Leta ubwazo ziratwambura, zikatwica; FDLR irahari baraturira inka, nta mutekano mushobora kutwizeza. Haracyari impunzi zahunze muri 1997 zitarataha, none natwe ngo dutahe?”

Kuba umutekano ushobora kuba utaragaruka bigaragazwa n’uko hari impunzi zikomeje kwinjira mu Rwanda. Nka tariki 06/05/2012 ku isaha ya saa kumi hari hamaze kubarurwa impunzi 299 zinijye uwo munsi kandi abandi bakiza. Abo baje kucyumweru bujuje umubare 5700.

Paluku kandi yasabye impunzi ko zishyiraho komite, avuga ko agiye gusubirayo agasura uduce twose twarimo imirwano hanyuma akazajya abwira iyo komite amakuru nyayo ku mpinduka zihari, abayigize bakabwira bagenzi babo kugira ngo babe bafata icyemezo cyo gutaha.

Paluku yavuze ko ibibera muri Kivu y’Amajyaruguru bitari byabonerwa izina. Kuba byakitwa intambara, ubushyamirane, imyivumbagatanyo cyangwa irindi zina ngo Guverinoma iracyabitekerezaho. Yabwiye abanyamakuru kandi ko atatangaza nyir’abayazana wa byo ngo kuko nabyo bigicukumburwa.

Impunzi z'Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bamaze kugera ku 5700
Impunzi z’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bamaze kugera ku 5700

Ubusanzwe inkambi ya Nkamira ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2600, uyu mubare ukaba umaze kwikuba 2.

Minisiteri ishinzwe impunzi (MIDIMAR) ifatanije na UNHCR n’indi miryango mpuzamahanga bakomeje gushaka uburyo iyo nkambi yakongererwa ubushobozi mu gihe hagishakishwa uburyo haboneka indi nkambi bazimurirwamo, bigaragaye ko badashobora gutahuka mu minsi ya vuba.

Kuri ubu hamaze kubakwa amahema agera kuri 13 yiyongera kuri 19 yari asanzwe mu nkambi. Hongererwe imisarane n’amazi ndetse n’amashanyarazi akwirakwizwa mu nkambi. Ibi byose ni ukugira ngo umuteakono urindwe neza, haboneke isuku ihagije mu rwego rwo kurwanya ibyorezo.

MINISANTE kandi nayo yatanze imiti ihagije kugira ngo abarwayi bitabweho. Umubare w’abaforomo bakorera mu nkambi wariyongere ndetse hashyizweho na Dogiteri uzajya uza mu nkambi incuro ebyiri mu cyumweru kugira ngo akurikirane ibibazo birenze ubushobozi bw’abafaoromo.

MIDIMAR nayo yashyizeho abakozi bakora amasaha 24 bakira ndetse banandika impunzi , n’imodoka zikora ayo masaha kugira ngo abinjira bakirwe kandi bagezwe mu nkambi neza.

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka