Impunzi z’abanyamahanga ziri mu Rwanda zigera ku 57641

Impunzi z’abanyamahanga ziri mu Rwanda guhera mu 1995 zigeze ku 57.641. Abanyekongo nibo bihariye igice kinini kuko bagera ku bihumbi 57.216, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) ibigaragaza.

Ubu bushakashatsi bwari bumaze umwaka urenga bukorwa, bwafashije MIDIMAR kugira amakuru ahagije ku buzima bw’impunzi n’icyatumye zihunga; nk’uko Antoine Ruvebana, Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri yabitangaje.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa kabiri tariki 28/08/2012, Ruvebana yatangaje ko hari hashize igihe kirekire nta mibare n’amakuru afatika ku mpunzi zahungiye mu Rwanda bihari.

Yagize ati: “Tumaze imyaka igera kuri 17 tutazi impunzi dufite uko zingana, hari abavukaga hari abapfaga hari abinjiraga hari abasohokaga bagasubira iwabo.
None uyu munsi tumaze umwaka twaratangiye kwandika impunzi zose (…) ubu dufite imibare yose ifatika ku mpunzi”.

Yakomeje avuga ko bwa mbere mu Rwanda bakoresheje uburyo bwo kubarura impunzi bakoresheje ibikumwe byabo. Uburyo bufasha impunzi kutibaruza inshuro irenze imwe.

Iyo mibare kandi igaragaza ko 57% mu mpunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda ari abagore, mu gihe abana bakivuka kugeza ku myaka 17 bageze kuri 57%. Inyinshi muri izi mpunzi ziba mu nkambi eshanu ziri mu Rwanda.

Ruvebana kandi anemeza ko iyi mibare izafasha abafatanyabikorwa bayo, bayifashije gukora ubu bushakashatsi, kugira imibare ifatika ku mpunzi ku buryo byabafasha kugira ibindi babagenera bazi uko bangana.

Gusa iyi mibare igiye hanze mu gihe ibyo kurya byazo bigiye kugabanuka guhera mu kwezi kwa 09/2012, nk’uko umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (WFP) mu Rwanda, Abdoulaye Balde, yabitangaje. Impamvu yatanze ni uko amafaranga bari bafite yagabanutse.

Impunzi ziri mu Rwanda ni izaturutse mu bihugu bya Afurika nka Angola, Burundi, Chad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Erithrea, Ethipia, Kenya, Somalia na Uganda.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka