Impunzi mu nkambi ya Kigeme zirashishikarizwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Save the Children, umwe mu bafatanyabikorwa bita ku bana mu nkambi ya Kigeme, yakoze ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana, ishishikariza impunzi ziri muri iyi nkambi kwita ku burenganzira bw’abana.

Ubu bukangurambaga bwakozwe tariki 24/03/2013bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Turengere umwana tumurinda; ibiyobyamwenge, imirimo ivunanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Abana ndetse n’abantu bakuru babwitabiriye bari bambaye udupira twanditseho ubutumwa butandukanye bushishikariza buri wese kwita ku mwana bugira buti; “turengere umwana, turwanye ibiyobyabwenge mu bana, Twamagane ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana”.

Laetitia Mureganshuro, umuhuzabikorwa w’umushinga wo kurengera abana wa Save the Children mu nkambi ya Kigeme atangaza ko bagamije ko uburenganzira bw’umwana mu nkambi bwubahirizwa binyuze muri komite zitandukanye zashyizweho muri iyi nkambi.

Mu nkambi ya Kigeme harimo komite yitwa “nkunda abana” igizwe n’ababyeyi batowe n’abana birera ndetse n’imfubyi. Hari kandi “abarengera abana” ndetse na “ijwi ry’abana” zigizwe n’abana bahagarariye abandi.

Izi komite zishinzwe kurengera abana, kubavuganira no gutanga amaraporo ku bikorwa birebana n’uburenganzira bw’umwana.

Impunzi nyinshi ziri mu nkambi ya Kigeme ni abana.
Impunzi nyinshi ziri mu nkambi ya Kigeme ni abana.

Mukamugema Rahab, ukuriye komite irengera abana mu nkambi ya Kigeme atangaza ko mbere y’uko bigishwa ku burenganzira bw’umwana hari igihe bajyaga babuhungabanya batabizi atari ni uko bamwanze, ariko ngo ubu bamaze gusobanukirwa n’uburenganzira bwe.

Abana bahagarariye abandi mu nkambi ya Kigeme nabo bemeza ko mu mezi atatu Save the Children imaze ihugura komite zishinzwe kurengera abana, hari aho bajyaga bahohoterwa ariko ubu bikaba byarakemutse.

Ikibazo gisigaye ngo ni abagabo bo hanze bashukisha abana b’abakobwa ibintu maze bakabakoresha imibonano mpuzabitsina; nk’uko Uwera Violette, ukuriye abana abitangaza.

Agira ati “Hariho ababyeyi benshi bajyaga bahohotera abana babo ariko aho twagiye tubagezaho ubutumwa twakuye mu mahugurwa hari ikintu cyahindutse… Ikintu mu nkambi tubona kitugoye ni abagabo bo hanze baza gushukisha abana b’abakobwa amafaranga. Ibindi byose byarakemutse icyo ni cyo cyatunaniye. Mwadukorera ubuvugizi”.

Uwari uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi muri uyu muhango, Inara Elithe Redempta yasabye ababyeyi bose kudatererana komite ishinzwe kurengera abana ngo kuko ugereranije n’umubare wabo bagera kuri 30 gusa batabasha gukurikirana abana basaga 50% by’impunzi zose zimaze kugera ku bihumbi birenga 17.

Abana b'impunzi bo mu nkambi ya Kigeme.
Abana b’impunzi bo mu nkambi ya Kigeme.

Yasabye abantu bakuru gutanga amakuru ku bintu bihungabanya uburenganzira bw’umwana ndetse bakaba hafi y’abana batari kumwe n’ababyeyi babo, n’ubwo batabashyira mu ngo zabo kubera ubuzima bwo mu nkambi ariko bakajya babakurikiranira hafi umunsi ku wundi.

Uhagarariye umuryango Save the Children mu Rwanda, Mugisha Geoffrey yavuze ko abagira uruhare mu kwita ku bana badakorera ubusa kuko aribo gihugu cy’ejo hazaza. Yagize ati: “Icyo umwana azaba cyo biterwa natwe bakuru. Tubabe hafi niba twifuza kuzababona ejo hazaza habo ari heza”.

Umushinga wa Save the Children wo kwita ku bana urarangirana n’uku kwezi kwa gatatu, abahuguwe bakaba basabwa kuzasigarana inshingano zo gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe barengera abana.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka