Impunzi 1,007 zabaga mu nkambi ya Nkamira zimuriwe mu ya Kiziba

Leta y’u Rwanda yajyanye impunzi z’Abanyekongo 1,007 bari mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira, mu nkambi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi mu kugabanya ubucucike.

Inkambi ya Kiziba yakiriye impunzi zaturutse mu ya Nkamira
Inkambi ya Kiziba yakiriye impunzi zaturutse mu ya Nkamira

Mu Nkambi ya Nkamira mu Karere ka Rubavu, habarirwa impunzi z’Abanyekongo 6,145 zirimo abagabo 1,254, abagore 1,660 n’abana 3,231 bahunga itotezwa n’iyicarubozo, bakorerwa n’ingabo za Congo, FARDC, hamwe n’imitwe yitwaza intwaro yifatanyije na FDLR, muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi.

Benshi mu Banyekongo bahungira mu Rwanda binjira banyuze inzira zitemewe, kubera ko batemererwa kunyura ku mupaka. Bakora ingendo zigoranye kugira ngo bagere mu Rwanda, ndetse bamwe bakavuga ko bahagera ariko abavandimwe, ababyeyi cyangwa abana bamaze kwicwa.

Inkambi ya Nkamira isanzwe ikoreshwa nk’iy’agateganyo mu kwakira impunzi zihungira mu Rwanda, imaze kugeramo impunzi nyinshi ndetse zimwe zikajyanwa mu zindi nkambi, kugira ngo haboneke ubwinyagamburiro.

Imibare itangwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), igaragaza ko impunzi 1,007 harimo abagabo 136, abagore 216 n’abana 655, bajyanwe mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi ahasanzwe izindi mpunzi z’Abanyekongo.

Mu gufasha inkambi ya Nkamira kugira ubuhumekero, hari izindi mpunzi 3,781 zahakuwe zijyanwa i Mahama mu Ntara y’Iburasirazuba, naho mu kigo cya Kijote kiri mu Karere ka Nyabihu hashyirwa impunzi 464.

Raporo igaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), kugera mu muri Kamena 2023 mu Rwanda hari impunzi 133,671 zigize imiryango 36,955 zirimo izanditswe 124,149, inshya zari zimaze kugera mu Rwanda zitarandikwa 8,681.

Ikarita igaragaza impunzi ziri mu Rwanda naho ziherereye
Ikarita igaragaza impunzi ziri mu Rwanda naho ziherereye

Iyi raporo igaragaza ko 91% by’impunzi ziba mu Rwanda ziba mu nkambi, naho 9% akaba arizo ziba mu mijyi n’ahandi.

Mu nkambi zibarizwa mu Rwanda, iya Mahama ifite impunzi 59,713 baba mu miryango 16,156, iya Kiziba ifite impunzi 15,243 ziba mu miryango 2,928, iya Kigeme haba impunzi 14,711 zituye mu miryango 2,746 naho mu nkambi ya Nyabiheke haba impunzi 12,119 ziri mu miryango 2,299 mu gihe inkambi ya Mugombwa haba impunzi 11,627 ziba mu miryango 2,294.

Mu mujyi wa Kigali habarizwa impunzi 8,958, i Nyamata hari 2,091, i Huye habarizwa impunzi 790 naho i Gashora hari 672.

Mu bihumbi 133 by’impunzi zibarizwa mu Rwanda, 49% bafite hagati y’ukwezi kugera ku myaka 17, naho 47% bafite imyaka ibarirwa hagati ya 18 kugera kuri 59, mu gihe 4% barengeje imyaka 60.

Imibare igaragaza ko abagore n’abana bangana na 76% mu gihe urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 15 – 24 bangana na 21%, naho igitsina gore gusa kingana na 51%.

Mu bihugu bitanu bifite impunzi nyinshi mu Rwanda, ikiza ku isonga RDC ifite 81,987, u Burundi bufite 50,036, Eritrea 362, Sudan 230 na Ethiopia 75.

Impunzi z'Abanyekongo bari mu Rwanda n'aho bavuye
Impunzi z’Abanyekongo bari mu Rwanda n’aho bavuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bamwe batemera ko ziriya mpunzi zabanyeCongo bavuga ikinyarwanda atarabanyeCongo bazavuge ali abahe igitangaje nuko ya ONU ya HCR nindi miryango ifasha izi abobantu aliko kuvugisha ukuri byarabananiye kuki Leta itajya kwereka bamwe mubadusura bambassadeur baba hano ngo bigerereyo barebe abo bantu babaze ibibazo byabo M23 yarwanira bene wabo imiryango yabo yuzuye hariya yabujijwe amahwemo hariya ninterahamwe Exfar nabandi bahuje ubwoko hariya bigahinduka ngo ni u Rwanda

lg yanditse ku itariki ya: 15-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka