Impinduka ntiziraba - Perezida Kagame ku Baminisitiri bagiye bavanwaho
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025, yavuze ko n’ubwo hamaze kuvaho Abaminisitiri 5 nyuma y’aho Guverinoma nshya irahiriye muri Kanama 2024, abayobozi bata igihe bazakomeza gusimbuzwa.
Umunyamakuru yamubajije ibijyanye n’impinduka muri Guverinoma zimaze gutuma hasimbuzwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), uw’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), uwa Siporo (MINISPORTS), uw’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ndetse n’uw’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).
Perezida Kagame yagize ati “Impinduka ntiziraba ahubwo! Ubuyobozi bw’Igihugu buba bwifuza ko twakora ibintu neza nta guta igihe, bishobotse(hakabaho) no kugabanya icyo bidutwara, byose bigakubirwa hamwe.”
Perezida Kagame avuga ko amatora yabaye mu mwaka ushize wa 2024 hari hashize igihe impinduka zimeze nk’izituje, ariko n’ubundi zikenewe kugira ngo ibibazo biriho mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo, ibyo mu rwego rw’abikorera n’ibindi, birusheho kwihuta no gukemurwa neza.
Avuga ko mu mikorere y’u Rwanda, icya mbere ashyira imbere ari abaturage, aho yibaza niba babona ibishoboka byose bikwiye, bijyanye n’amikoro ahari, cyangwa niba abashinzwe gufasha abaturage badakoresha amarangamutima, babitewe n’uko bagera ku nshingano bakibona cyangwa bakishyira hejuru kurusha kureba abaturage bashinzwe.
Perezida wa Repubulika ati “Iyo nabonye ko hari ikigomba guhinduka, ntabwo ntakaza umwanya, n’iyo naraye ngushyizeho kubera ko nta cyo nari nkuziho cyangiza, nkakibona umunsi ukurikiyeho, ndakuvanaho! Kuko si wowe mbona mbere mu kazi ahubwo ndabona Igihugu n’inyungu zacyo mbere na mbere.”
Perezida Kagame avuga ko umuyobozi cyangwa umukozi runaka, ashobora gushyirwa mu mwanya nta makuru yuzuye abantu bamufiteho, kuko aba yaragiye yihisha ariko akamenyekana yabanje kugeragerezwa mu kazi.
Umukuru w’Igihugu avuga ko imikorere y’inzego za Leta, igomba guhuzwa n’izikorera, kugira ngo Igihugu cyubakirwe ku muco mwiza.
Ohereza igitekerezo
|
IBYO N’UKURI KUKO HARI ABAYOBOZI BASHIRWAHO BITABTUZE KU BUSHISHOZI, BAMARA KUJYAHO BAKIKORERA IBYO BASHAKA, NTIBANATINYA N’IBYO PREZIDA N’LGIHUGU BAGENEYE ABATURAGE, ESE HARABUR’IKI NGO RCA NA MINALOC BAGERE MU MUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA MUHIRA RUGERERO-RUBAVU? N’UHAGEZE NTIBATUMA AVUGANA NA BATURAGE, BIHUTIRA KUMUBWIRA NGO ABATURAGE BAFASWE NEZA, MU GIHE IBYO PREZIDA KAGAME COPERATIVE Y’INKOKO YABAHAYE BYIBEREYE IBYA BAMWE MU BAKOZI BA KARERE NA B’UMURENGE, NKUKO BYEMEZWA NA PREZIDANTE THEREZA NA SECRETAIRE WE DIDIER