Impinduka muri Guverinoma: Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe inshingano nshya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, yakoze impinduka mu buyobozi bw’inzego zimwe na zimwe z’Igihugu.

Gen (Rtd) James Kabarebe
Gen (Rtd) James Kabarebe

Muri izo mpinduka harimo kuba Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ribivuga.

Gen (Rtd) James Kabarebe asimbuye Prof. Nshuti Manasseh wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.

Francis Gatare wari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu kuva tariki 31 Kanama 2021, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) asimbuye Clare Akamanzi utahawe izindi nshingano.

Clare Akamanzi wari wasimburanywe na Francis Gatare ku buyobozi bwa RDB muri 2017, bongeye gusimburana ku buyobozi bw'urwo rwego
Clare Akamanzi wari wasimburanywe na Francis Gatare ku buyobozi bwa RDB muri 2017, bongeye gusimburana ku buyobozi bw’urwo rwego

Clare Akamanzi wari warahoze ayobora RDB n’ubundi yari yagarutse kuri uwo mwanya muri Gashyantare 2017 asimbuye Francis Gatare we wari wahawe inshingano zo kuyobora Ikigo gishya cyari cyashyizweho gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB).

Mu bandi bahawe inshingano nshya harimo Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, naho Alphonse Rukaburandekwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere Imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority - RHA).

Bonny Musefano we yagizwe Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.

Impinduka mu buyobozi bw’inzego zishinzwe imiturire zibaye mu gihe hamaze iminsi havugwa ibibazo bitandukanye mu byerekeye ubutaka n’imiturire, bamwe mu bayobozi bo mu nzego zibishinzwe barimo Dr Nsabimana Ernest wari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo na Madamu Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka (National Land Authority) bakaba bari baherutse gukurwa muri izo nshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ibyo bintu bya Rtd mubikura he?

Acakavuyo yanditse ku itariki ya: 28-09-2023  →  Musubize

Wowe urumva bajya bavuga ngwiki? Umushyira mu kihe cyiciro wowe?

Ndanga yanditse ku itariki ya: 28-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka