Impinduka mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka mu ngabo z’u Rwanda, bamwe bahabwa imyanya mishya y’ubuyobozi mu ngabo.

Major General Jean-Jacques Mupenzi yazamuwe mu ntera, ajya ku ipeti rya Lieutenant General, agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka (Army Chief of Staff).

Lieutenant General Jacques Musemakweli wayoboraga ingabo zirwanira ku butaka, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara(Reserve Force Chief of Staff), asimbura kuri uwo mwanya Major General Aloys Muganga, we wagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe imodoka z’intambara (Commander of the Mechanised Division).

Itangazo ryatanzwe n’Igisirikare cy’u Rwanda, tariki 09 Mata 2019, rivuga ko izo mpinduka zahise zitangira gukurikizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

yewe ndumiwe guhindura ingabo bisobanuye iki? abo wita banzibawe nibo bakunzi bawe abo wita abakunzi base ni bo banzi bawe NDA kurahiye ngyewe sindi umuhutu NGO NDA kurwanya kd sindi nu mututsi ni kindi sindi numutwa ahubwo nshaka kuvuga ukuri ESE kuki utibaza NGO urebe abaku rwanya ni bande byebye nice day+( Paul ) amahirwe masa kurwd !!!!!!!!?!!!

madudu ak j,wy again yanditse ku itariki ya: 13-04-2019  →  Musubize

Ariko tuzarwana nokubaka igihugu tuna rwane nabafite ingirwantambara yumunwa koko. Nkawe igitekerezo cyawe wumva cyubatse nde wibwirako umwanzuro wose ufashwe wowe bakugisha inama hhhhh ndagusetse cyaneeee . Urababaje niba

kwizera yanditse ku itariki ya: 18-04-2019  →  Musubize

Nshuti reka nkugire inama ibyo bintu utekereza ntabwo aribyiza ibyo uvuga kuri H.E nushaka ubireke kuko ntacyo adakora ngo yubake u Rwanda kand kubyo guhindura ingabo, ntawe twumvise wasubijwe inyuma abo yahinduye bazamuwe muntera, ntabwo umusirikare yaguma kumwanya umwe ibihe byose. baba bagomba kuzamurwa muntera. so calm down H.E tukurinyuma nkabanyarwanda kand nimana yo mwijuru irikumwe nawe, Amen

Alias yanditse ku itariki ya: 5-11-2019  →  Musubize

Nimba yabashizeho abizigiye (naho bigoye kumenya umuntu ko ari umwizigirwa ou pas) nivyiza.Nibaje kumurimo bakorere igihugu!

Thacien NTACONAYIGIZE yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka