Impera za Kamena 2022 zabuze imvura, ubukonje burakomeje cyane cyane nijoro - Meteo Rwanda

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, kivuga ko iminsi 10 ya nyuma y’ukwezi kwa Kamena gushize yaranzwe n’imvura nke cyane, kurusha ibindi bihe nk’ibi mu Rwanda mu myaka myinshi ishize.

Ubushyuhe na bwo bwabaye buke cyane cyane nijoro, kandi ngo hazakomeza gukonja kuko hari ubwo ibipimo bizajya byerekana dogere Selisiyusi 6 hejuru ya zero.

Ikinyamakuru cya Meteo Rwanda gitangazwa buri minsi 10 ya buri kwezi, cyagize kiti “Mu minsi icumi y’igice cya gatatu, Kamena 2022 kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30, ahenshi mu Gihugu hagaragaye ibihe byaranzwe n’imvura nke iri munsi y’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice cya gatatu cya Kamena, ikaba na none yarabaye nke ugereranyije n’imvura yaguye mu gice cya kabiri cya Kamena 2022”.

“Biragaragara ko imvura yabonetse mu bice byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba. Ibipimo by’ubushyuhe biri mu mpuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka mu gice cya gatatu cya Kamena, n’ubwo amanywa n’amajoro byaranzwe n’umwuka ukonje”.

Ikarita yerekana ingano y’imvura yaguye mu minsi icumi 10 y’igice cya gatatu cy’ukwezi kwa Kamena 2022, igaragaza ko ibice byegereye ubupimiro bwa Nyundo mu Karere ka Rubavu, ari byo byonyine byabonye imvura iruta isanzwe igwa muri iki gihe, hakaba haraguye mu munsi umwe imvura ingana na milimetero 25.9.

Meteo Rwanda ikomeza igaragaza ko muri iyi Mpeshyi, hari aho ubushyuhe bwo hasi burimo kugera ku kuri dogere Selisiyusi 10-16 hose mu Gihugu.

Ibi bituma hari benshi bakorera ahatwikiriye barimo gusohoka hanze bakajya kota izuba, bitewe n’umwuka ukonje urimo kumvikana n’ubwo haba ari ku manywa.

Meteo Rwanda ikomeza ivuga ko Iteganyagihe ry’iminsi 10 ya mbere muri uku kwezi kwa Nyakanga 2022, rigaraza ko imvura izakomeza kubura nk’uko bisanzwe mu Mpeshyi, ndetse ko mu gihe cya ninjoro hakomeje kumvikana ubukonje bukabije, kuko gushyuha hari aho kuzagera kuri dogere Selisiyusi 06 hejuru ya zero.

Meteo Rwanda iti “Hateganyijwe ibihe bisanzwe by’Impeshyi, imvura izaba ari nke cyane hagati ya milimetero 0 na 5 ikaba ari yo iteganyijwe mu gihugu. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28, na ho Ubushyuhe bwo hasi mu masaha ya nijoro buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 6 na 14 mu gihugu hose”.

Meteo Rwanda ivuga ko ibi bihe ari byiza ku mirimo ijyanye no gusarura imyaka ndetse no guhunika, abahinzi bakaba bagirwa inama yo kubyitaho kugira ngo hatagira umusaruro wangirika.

Ku rundi ruhande ariko Meteo Rwanda ikavuga ko ubuhehere bw’ubutaka buzakomeza kuba buto cyane (ubutaka buzakomeza gukakara ari na ko ibimera birushaho kuma), kubera iyo mpamvu aborozi baragirwa inama yo guhunika ubwatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka