Impanuka yafunze umuhanda Kigali-Rulindo by’agateganyo
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Rulindo wabaye ufunze by’agateganyo mu gihe imirimo yo gukuramo ikamyo yakoreye impanuka i Shyorongi ikomeje.
Ni ubutumwa Polisi y’u Rwanda yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, ko abakoresha umuhanda Kigali-Musanze, bakoresha umuhanda Kigali-Rukomo-Gicumbi–Base.
Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwa X, yagize iti: "Turamenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Musanze ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye Shyorongi, ubu umuhanda Kigali-Rulindo wabaye ufunze by’agateganyo."
Yunzemo iti: "Murasabwa kuba mwihanganye mu gihe imirimo yo gukura iyo kamyo mu muhanda ikomeje cyangwa mugakoresha umuhanda Kigali-Rukomo-Gicumbui-Base. Turaza kubamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa."
Polisi ntabwo yatangaje icyateye iyi mpanuka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|