Impanuka ya Gaz yakomerekeje abantu babiri i Musanze

Mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu rugo rw’uwitwa Nsabimana Fabrice, haraye habaye impanuka ya gaz yaturitse ikomeretsa cyane umwana wari utetse w’imyaka 16 na nyir’urugo avunika urutugu (cravicule).

Aho gaz ituritse akenshi inzu ihita isenyuka. Aha ni mu rundi rugo rwo muri Kigali na ho yigeze guturika
Aho gaz ituritse akenshi inzu ihita isenyuka. Aha ni mu rundi rugo rwo muri Kigali na ho yigeze guturika

Iyo mpanuka yabaye ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, yangije ibintu byinshi cyane cyane inzu kuko igisenge cyayo cyasenyutse n’inkuta zimwe ziragwa.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre, wagize ati “Ni byo koko impanuka yabaye, bombi bahise bajyanwa kwa muganga bahita bakurikiranwa n’abaganga. Mu nzu hari ibintu byinshi byangiritse, mu kanya nteganya kujyayo nindangiza inama”.

Uyu muyobozi yibukije abantu ko gaz ari igikoresho cyiza ariko gikoreshwa mu bushishozi.

Umuyobozi w'Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre, asaba abantu kwitwararika igihe bakoresha gaz
Umuyobozi w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre, asaba abantu kwitwararika igihe bakoresha gaz

Yagize ati “Tugira abantu inama yo kumenya amabwiriza n’uko gaz zikoreshwa mu kwirinda impanuka, yaba abafite abana cyangwa abakozi, abantu bajye bayikoresha mu bushishozi.

Ubu hari ibikoresho bishyirwa kuri gaz bifasha kwirinda impanuka za hato na hato, dusaba abantu kwitabira kubikoresha kugira ngo birinde ibyo byago biterwa na zo, kandi muzi ko zihitana benshi zikanangiza byinshi”.

Turacyakurikirina iyi nkuru ...

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nsabimana Fabrice n’umuryango we Imana ibafashe

Mutesa Innocent yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

Nsabimana Fabrice n’umuryango we lmana ibabe hafi

Mutesa Innocent yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

Mbere nambere mbanje kubasuhuza uwo mubyeyi niyihangane ngarutse kubyo muvuze nibyo kandi nibyiza kungurana ibitekerezo ubundi gas niba uvuye kuyizana mbere yo kuyicana ubanza kureba niba ifunze neza iyo idafunze neza biteza imanuka iki niba urangije guteka ugasiga uyifunguye wibwira ko wayijimije ariko kakanu bakata batsa kujyirango uyicane utagakase ukampanura aho kari kari bituma gas irara inkwira munzu wakwatsa niko guturika mwirinde rero kandi muyitondera gas sagafu bakiniraho murakoze ndabakunda cyane!

Eugene niringiyimana yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

nsabimana fabrice akomeze kwihangana imana imufashe .nabandi batunze gas banjye bayitondera kuko yangiza byinshi .

issa papy yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

Mwiriwe akenshi usanga abenshi bagura gaz ariko nta mabwiriza batanga byaba byiza batanga udupapuro dusobanura neza gaz uko igomba gukoreshwa
Murakoze

Hitimanana leo morgan yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Bihangane cyane abagizweho izo ngaruka zo guturika kwa gaz.
Gusa nabagira inama yo kujya mwubakira gas hanze hanyuma mukohereza tuyau ya gaz mu gikoni munyuze mu gikuta.
Jye niko mbikora kandi impanuka inabaye, gas iturikira hanze.
Ushaka inama wansanga nkakubwira uko wabikora (0788309164)

Gah yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Ibyo uvuga byo kubakira icupa rya gazi hanze ni byo, ariko ku bw’ amikoro y’ abantu aba atari menshi, birahagije kugira umugozi muremure ku buryo icupa ritegerana n’ aho umuriro utetse uri kwakira !

Ikindi kandi kikaba kugenzura ko umugozi ari muzima udatobotse.

Ikibazo ni twa ducupa duto usanga ishyiga riba riri hejuru neza y’ icupa!

Ariko natwo, buri wese agiye yitonda, akabanza kwitegereza icupa bamuhaye niba nta nenge rifite ku munwa ahasohokera gazi iteka, byarinda impanuka.

Ahanini ariko usanga bene izi mpanuka zitanaterwa n’ ibikoresho byangiritse cyangwa bifite inenge, ahubwo usanga ziterwa na ba nyirugukoresha gazi, barangarana mu gihe gazi icanye.

Ugasanga arayifunguye ngo acane, aho guhita arasa umwambi ngo ayicane, akabanza kujya hirya no hino, ubwo ari na ko gazi ifunguye, yuzura mu cyumba, noneho yagaruka akarasa umwambi ugakongeza ya gazi yuzuye mu cyumba ari na ko guturika.

Atos yanditse ku itariki ya: 26-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka