Impanuka y’ikamyo yashenye inzu y’umucuruzi iramuhitana

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, saa munani z’ijoro, ku Gisozi mu Karere ka Gasabo hepfo gato y’Ibiro by’Umurenge wa Gisozi, habereye impanuka y’ikamyo yari itwaye ibiti, yagwiriye inzu z’umucuruzi witwa Yvonne Mukeshimana iramuhitana.

Inzu z’uwo mucuruzi zari ahitwa kuri Beretware, mu ikorosi riri hepfo y’Umurenge wa Gisozi, zasenyutse burundu.

Iyo mpanuka yanahitanye umuzamu wa Mukeshimana witwa Nkurikiyimfura Jean de Dieu, ikomeretse n’abana be babiri ari bo Munyaneza Jean de Dieu hamwe na Munyaneza Jean D’Amour.

Ikamyo yashenye izo nzu yari yikoreye ibiti
Ikamyo yashenye izo nzu yari yikoreye ibiti

Inzu zasenyutse zari amaduka acururizwamo ibintu bitandukanye bya Mukeshimana hamwe n’inyama (Boucherie y’uwitwa Nshimiyimana Alexandre).

Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka yikoreye ibiti ifite icyapa(plaque) RAC 562 Z. Abaturage bayibonye bavuga ko shoferi hamwe n’abandi bantu babiri bari kumwe na bo bakomeretse bikomeye.

Uwitwa Mugisha Oscar ucururuza muri "Boucherie" ya Nshimiyimana avuga ko yahise atabara agasanga Mukeshimana yamaze gushiramo umwuka, umuzamu na we umutima ngo wateraga ariko mu kanya gato ahita abona abo muryango we barira bavuga ko apfuye.

Mugisha akomeza agira ati "Umucuruzi wapfuye ni mabuja rwose yari umuntu mwiza. Ubu tugiye gukubitwa n’ubushomeri, hano hakoreraga abantu bagera kuri 15".

Mugisha n’abandi babonye iyi mpanuka ikimara kuba basaba ko umuhanda wa Beretware washyirwamo ibituma abatwara ibinyabiziga bagabanya umuvuduko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yemeza ko abantu bapfuye ari Mukeshimana Yvonne na Nkurikiyimfura wari umuzamu we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

das war ein schlimmer Unfall 2 Menschen haben ihr Leben verloren, aber RIP und die Polizei kümmern sich gut um den Verkehr in Ruanda,
Vielen Dank Gott dich Segnen!

Adam Schultz yanditse ku itariki ya: 1-09-2021  →  Musubize

Imana yakire munayabo abo bahitanwe nimpanuka kd abasigaye hashakwe ukuntu bafashwa muburyo bwo kubafata mumugongo.( abagizweho ingaruka niyo mpanuka)

Shofer yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Wowe ubabajwe nuko ugiye kuba umushomeri!!!!!
Bantu we turarushya

kamere yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo, abagiye kwa muganga ibakize. Birababaje
Amakamyo rwose apakira ibirengeje ubushobozi, surchargement. Police igerageze, njya mbona bya Hoho ukuntu byandara bipakiye umucanga cg ibitaka

John yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Imana ikwakire mubayo.wari uzi gushaka ubuzima ariko Satan arakwivuganye.tuzahora tukwibuka.

Jean marie yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Twihanganishije imiryango yabuze ababo mukomeze kwihangana

Ngiruwonsanga baptisita yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Twihanganishije abasigaye.Arapfuye kandi atakaje ibye byose.Tujye duhora twiteguye urupfu.Ni iki twakora?Tujye dushaka imana cyane tukiriho,twe kwibera mu gushaka iby’isi gusa.Nicyo imana idusaba,kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma,ikaduha ubuzima bw’iteka.

masozera yanditse ku itariki ya: 31-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka