Impamvu 10 zishimangira ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda

Byajyaga bifatwa nk’umugani ko “Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda” ariko bimwe mu bimenyetso bigenda bigaragaza ko umugani ugana akariho.

Ikigo cyo muri Amerika Fadors giha ba mukerarugenda amakuru abayobora ku hantu hatandukanye baba bashaka gutemberera, muri 2013 cyanditse inkuru ku mpamvu 12 zatera buri wese kwifuza gutemberera mu Rwanda.

Ni mu gihe kandi u Rwanda rwari rumaze imyaka rwihariye intsinzi ku rwego rw’isi mu imurikabikorwa ngarukamwaka rinini ku isi ry’ubukerarugendo ribera mu Budage (ITB Berlin).

Televiziyo rutura yo muri Amerika, CNN, muri Mutarama 2017, na yo yashyize u Rwanda mu hantu Nyaburanga haryoheye ijisho n’ubuzima ku isi, buri wese yakwiye kugira inzozi zo gutemberera.

Ubwo Ikigo Mpuzamahanga, Condé, gitwara ba mukererarugendo b’abaherwe baba bifuza kwinezeza, cyashyiraga ku rutonde ahantu ho gusohokera no kwinezereza kurusha ahandi muri Afurika, u Rwanda na bwo rwagaragaye kuri uru rutonde.

Uko imyaka itaha ni ko u Rwanda rurushaho kugira uburanga ku buryo isura yarwo itungura abanyamahanga barugendamo.

Byongeye, n’imibereho y’Abanyarwanda ubwabo igenda irushaho kuba myiza, bityo bagakenera ahantu hatandukanye bashobora gutemberera bakinezeza, aho bashobora kwimukira bagatura kuko haryoheye ijisho cyangwa bakahaba mu minsi yabo y’iza bukuru.

Kigali Today, yabahitiyemo ahantu hatandukanye hirya no hino mu Rwanda, ugera ukumva utatava bitewe n’uburanga bwaho.

Urutonde ruriho ahantu 10 hatandukanye hatwara umutima na roho kuko ruriho ingeri zose z’ubukerarugendo haba mu myemerere, imyidagaduro ndetse no mu buryo bwo kuruhuka.

Indake yo ku Mulindi yacumbikiye Perezida Kagame mu rugamba rwo kwibohora

Ku wa 12 Mata 1994, Gen Paul Kagame yatangaje ko amasezerano y’Arusha ntacyo akimaze, aha amabwiriza Inkotanyi kwambarira urugamba zigahagarika Jenoside yari irimo gukorerwa Abatutsi.

Ibyemezo bikakaye byafashije ingabo za RPF gutsinda ingabo za Leta yarimo gushyira mu bikorwa Jenoside byafatirwaga muri iyo ndake, yari ku burebure bwa kilometer0 3 na metero 48 (10ft) iyo hasi mu butaka.

Iyi ndake iri mu Murenge wa Mulindi mu Karere ka Gicumbi, yacukuwe mu 1992 hashize imyaka ibiri gusa urugamba rwo kubora igihugu rutangiye. Aha ni ho uwari umuyobozi w’ingabo za RPF yahuriraga n’abasirikare bakuru ku rugamba bagakora ubucurabwenge bwose bw’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Muri iyo ndake hari intebe imwe n’ameza amwe bibaje mu giti. Nyamara aho iterambere ry’u Rwanda rigeze ubu, ryose rifite isoko kuri iyo ndake. Muri 2012, iyo ndake yashyizwe mu nzu Ndangamurage z’u Rwanda.

Ni indake yubatse ahantu hari ikirere cyiza ku gasozi hakaba n’ubuhinzi bw’icyayi, ibintu bihashyira mu hantu Nyaburanga hakurura abantu benshi bifuza gutembera.

Ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu n’imijyi igikikije

Ikiyaga cya Kivu na cyo kiri mu bikurura ba mukerarugendo ku bantu bakunda gusohokera ku mucanga, kandi kikaba n’ahantu hari ikirere n’isura nziza. Ufatiye nko ku Mujyi wa Rubavu wubatse ku nkuka zacyo, kuhagera uturutse i Kigali ni amasaha ane mu modoka.

Kubera ko ari no ku mupaka na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), usanga Abanyarwanda n’Abanyekongo banyuranamo bambuka ku mpande zombi. Nyamara, ibi byari bigoye mu myaka mike ishize.

Kuri ubu, ku mucanga (beach) uva mu Rwanda werekeza muri DRC usanga ari urujya n’uruza rw’abantu bagiye kwinezeza. Ku ruhande rw’u Rwanda, Ikivu gikomeza kerekeza mu Karere ka Karongi kigakomeza i Rusizi. Muri ibi bice byegereye Ikivu usanga abantu banakoresha cyane ururimi rw’Igiswahili.

Ku Kivu uhasanga abantu bari mu bikorwa byinshi birimo imikino mu mazi, gutwara ubwato, kuhaca indaro (camping) ndetse n’abakeneye amahoteli baba bashobora kubona amacumbi mu mahoteli meza kandi akomeye nka Bethanie, Rwiza Village (igizwe n’imyubakire ya Kinyarwanda), Moriah ndetse bakaba baba bashobora no gutemberera ku Kirwa cy’Amahoro no mu bindi bice Nyaburanga by’Ikivu.

Ugeze ku Kivu, ubasha no kwibonera imashini z’u Rwanda zibyaza amashanyarazi muri gazi metani zireremba hejuru y’amazi. Ni ibintu abahanga mu ikoranabuhanga bibazaho cyane, kuko ubundi hari abahanga mu bya siyansi bari baraburiye u Rwanda bavuga ko gucukura iyo gazi bishobora guteza ibyago bikomeye.

Nyamara, u Rwanda rwagaragaje ko ibyo bibwiraga ko bidashoboka bishoboka none kugeza ubu, igice cya mbere cy’uwo mushinga cyamaze kuzura gitanga MegaWatt 26 z’amashanyarazi, Abanyarwanda bakayifashisha mu mirimo yabo ya buri munsi yo kwiteza imbere.

Muri ibyo bice bikikije Ikivu, ushobora no kumva ku cyanga cy’udufi duto bita Isambaza dukunzwe cyane. Gusa, haba n’amafi yo mu bwoko bwa tilapiya na yo mato ariko aryoha cyane iyo akaranze ukayarisha ifiriti.

Umujyi wa Kigali utohagiye kandi urangwa n’isuku utapfa kubona ahenshi ku isi

Iyo ubajije umunyamahanga ugeze mu Rwanda uko yagusobanurira Kigali mu magambo ye, akubwira ko ari umujyi wuje uburanga, muto, ufite isuku, utohagiye kandi wateye imbere mu ikoranabuhanga.

Ni umujyi ukiri muto kuko washinzwe n’Umudage w’umukoloni witwa Richard Kandt mu myaka 100 ishize. Inzu Kandt yari atuyemo mu Karere ka Nyarugenge iracyahari ndetse yanahinduwe inzu Ndangamurage y’ibinyabuzima.

Kigali kuri ubu yarakuze iva ku isura y’icyaro igira isura ikurura amaso y’isi yose, ndetse yuje ibikorwa remezo bigezweho ku buryo ibigo mpuzamahanga biharanira kuyikoreramo ikanakira inama n’ibikorwa byinshi mpuzamahanga.

“World Travel Guide”, ikigo mpuzamahanga kiyobora ba mukerarugendo, muri 2015 cyashyize Umujyi wa Kigali ku mwanya wa gatatu mu hantu heza kigira inama abantu kuba batemberera. Kuri ubu, harimo kubakwa ubusitani bwa “Eco Park” i Nyandungu aho abantu bashobora kujya bagasura ibikorwa Nyaburanga bitandukanya cyangwa bakanaruhukira.

Ikindi kiryohera cyane umunyamahanga ukandagiye mu Rwanda, ni ugutembera wisanzuye, nta nkomyi na ntoya nijoro mu Mujyi wa Kigali. Usanga ahantu hose habona neza kubera amatara yo ku mihanda ndetse n’umutekano ari wose ku buryo abenshi usanga banakora siporo, biruka mu masaha y’ijoro mu tuyira twagenewe abanyamaguru.

Ikiyongera kuri ibyo ni uko imihanda yose ifite nimero ku buryo nta muntu ushobora gupfa kuyoba aho ajya. Iyo mibare usanga ibanzirizwa n’inyuguti ebyiri-KN, KG, KK aho K isobanura Kigali naho inyuguti ziyikurikira zikaba zigenda zibanziriza amazina y’uturere uko ari dutatu tw’Umujyi wa Kigali (Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro).

Hari ni igice cyahariwe abanyamaguru gusa (car free zone) kugira ngo kibafashe gutembera nta nkomyi mu Mujyi rwagati wa Kigali. Ni umujyi kandi ufite amahoteli afite amazina akomeye nka Marriot, Serena, Radisson Blue na Park Inn.

Habamo n’amangazini akomeye y’imideri ikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda” nka House of Tayo, Inzuki, Haute Bause, Izi, Kaplaki. Ushobora kandi no gusura inzu Ndangamurage y’i Kanombe abenshi bita kwa Habyarimana (Presidential Museum).

Bongeye, ingendo mu Mujyi wa Kigali zifashisha ikoranabuhanga ku buryo abantu bakoresha amakarita aho kwitwaza amafaranga, kandi aho ugeze hose muri Kigali ahantu hahurira abantu benshi uhasanga internineti inyaruka cyane bita 4G.

Nyungwe-Ikiraro kigufasha kwitemberera hejuru y’ishyamba

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, ubu na yo yiyongereye ku rutonde rw’ahantu utagombye kurenza amaso kuko iri mu duce dufite uburanga buhebuje mu Rwanda. Iri shyamba riri mu misozi iri hagati y’Akarere ka Rusizi, Nyamasheke na Nyamagabe, ricumbikiye urosobe rw’ibinyabuzima byinshi birimo inyamaswa n’ibimera.

Baryubatsemo ikiraro kireremba mu kirere gituma ucyambuka aba yitegeye amashyamba n’icyibaya by’iyo pariki areba aniyumvira umunyenga.

Kabone n’iyo waba wihitira udafite amafaranga ahagije agufasha gusura ibice bitandukanye bya pariki, uko wahagera kose ntubura kunezezwa n’urusobe rw’ibinyabuzima usanga muri Nyungwe. Muri iryo shyamba, ku bashaka kwinezeza bakarara, bahasanga na hotel yo ku rwego rwo hejuru y’inyenyeri eshanu ndetse n’amacumbi.

Ni ishyamba ririmo indabyo nziza cyane z’umwimerere zifite impumuro ikurura cyane inzuki, ku buryo Nyungwe yabaye ikigega cy’ubuki mu Rwanda. Abavumvu usanga bahugurirwa uburyo bagomba guhakura batangiza ibidukikije, dore ko gutwika amashyamba mu Rwanda ari icyaha gihanirwa n’amategeko.

Iyo ugeze muri Nyungwe kandi, ubona ingunge n’inkima zitembera cyangwa zurira ibiti, ndetse muri iryo shyamba ukahasanga n’igishanga cya Kamiranzovu abantu bavuga ko cyamize inzovu.

Ugisohoka muri Nyungwe ugaruka i Kigali, ushobora guhita uta umuhanda mugari ukuzana ukikatira iburyo bwawe ugafata umuhanda werekeza i Kibeho ukirebera ku Butaka Butagatifu, kwa Bikiramariya Nyina wa Jambo.

Kibeho-Ubutaka Butagatifu buhuruza imihanda yose y’isi

Amateka y’u Rwanda yuzuyemo byinshi bitangaje. Mu 1983, Umubyeyi Bikiramariya yabonekeye abanyeshuri batatu bigaga i Kibeho, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru. Kuva icyo gihe, ibihumbi n’ibihumbi by’abantu baturutse imihanda y’isi bahakorera urugendo rutagatifu buri mwaka kugira ngo bahavome umugisha wihariye.

Imibare igaragaza ko buri mwaka nibura abantu ibumbi 500 bakorera urugendo rutagatifu i Kibeho. Ayo mabonekerwa y’abo bana batutu b’abakobwa yatumye Papa Yohani Pawulo wa II mu 2001 yemeza ko Kibeho igizwe Ubutaka Butagatifu.

Kuri aka gasozi ka Kibeho, hari n’iriba ry’amazi bahawe n’Umubyeyi Bikiramariya ku buryo amazi yaryo abakirisitu bayafata nk’amazi y’umugisha, ku buryo bemera ko uyanyweyeho wese abona ibitangaza mu buzima bwe.

Bivugwa ko ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ari bwo bwa mbere bwabanjirije ubundi bukerarugendo, aho ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bagenda basura ahantu hajyanye n’imyemerere yabo, bakajya kuhashakira imigisha. Kibeho yatumye ubukerarugenda nk’ubu bufata intera yo hejuru mu Rwanda mu gihe gito.

Kugeza ubu, Ikiliziya cya Kibeho ahabereye ayo mabonekerwa ni ahantu abakirisitu bose mu Rwanda ndetse n’abaturutse hanze usanga berekeza umunsi ku munsi. Gusa, nubwo ari Ubutaka Butagatifu, Kibeho yahuye n’amarorerwa arenze ukwemera muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Cyakora mu myaka 23 ishize, Kibeho yahinduye ipaji iba igicumbi cy’icyizere n’iterambere ryihuse.

Bugesera yafatwaga nk’agace kavumwe yahindutse nka paradizo

Mu myaka mike ishize, Bugesera yari mu duce twa mbere dukennye mu Rwanda kandi twanahuye n’amateka ashaririye cyane. Ni ho ha mbere Jenoside yakorewe Abatutsi yageragerejwe, nyamara, uyu munsi ni umujyi urabagirana kandi ibyiza byinshi ni bwo bitangiye kuza.

Mu minota 45 gusa uturutse i Kigali uba ugeze mu mirambi ibereye amaso, udusozi twiza n’ibiyaga bya Bugesera.

Bitewe n’imiterere yaho n’udusozi duhari, Bugesera yatoranyijwe nk’igice kibereye amarushanwa ya siporo ku buryo kuri ubu abaturage baho bashobora kwirebera isiganwa ku magare rya “Tour du Rwanda” risigaye riri mu marushanwa azwi cyane muri Afurika. Bashobora kandi no kureba isiganwa ry’imodoka “Rwanda Mountain Gorilla Rally” n’isiganwa kuri moto.

Mu minsi mike, mu Bugesera haraba hanuzuye n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege kuko biteganyijwe ko kizuzura muri 2018. Iki kibuga ni kimwe mu byitezweho kuzamura ubucuruzi muri aka karere no kurushaho gukurura abashoramari.

I Musanze, ingagi zo mu Birunga zikurura benshi

Kubera uburyo zikundwa, Bill Gates, umuherwe wa mbere ku isi, na we aherutse kuza mu Rwanda mu muhango Ngarukamwaka wo “Kwita Izina” ndetse anita izina imwe muri izo ngagi.

Iyo uri i Musanze, ubona ibirunga bitatu bishoreranye bikwitegeye kandi bibereye ijisho. Hari kandi n’ibiyaga nka Burera na Ruhondo ndetse n’ubuvumo bumaze imyaka irenga ibihumbi icumi burimo n’ubufite km zirenga ebyiri.

Ku bafite agatubutse, Musanze ni hamwe mu hantu hari amahoteli akomeye mu Rwanda nka Sabyinyo Silverback Lodge, iyi ni hotel y’inyenyeri 5 ariko yigonderwa n’abifite koko. Gusa uyigiyemo aba yitegeye imisozi y’Amajyaruguru y’u Rwanda mu buryo bunogeye ijisho.

Huye ifatwa nk’igicumbi cy’urukundo mu Rwanda

Byakugora gutangira gutereta cyangwa guteretwa ukazarinda ugera ku munsi w’ubukwe utarumva Huye. Uyu ni umujyi ufatwa nk’umujyi w’urukundo kuko ari isoko y’impeta z’urudashira.

Uretse impeta za zahabu zikorerwa ku gasozi ka Gihindamuyaga mu kigo cy’abihayimana b’Abagatorika, iki kigo kizwiho kuba kinatangirwamo imyiherero ikubiyemo inyigisho zitandukanye zirimo n’iz’urukundo, ariko by’umwahiriko hakaba n’ahantu abagikora ubukwe bajya kuruhukira mu kwezi kwa buki.

Hari inzu nziza ituje ikikijwe n’ubusitani n’ibidukikije byuje amahumbezi, ku buryo byakugora gutekereza ikindi kitari urukundo wahasohakanye n’uwawe. Usibye iby’urukundo, Huye ifatwa nk’Umujyi w’Umuco n’Ubwenge kuko ari ho havukiye Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1963, imfura muri kaminuza n’amashuri makuru muri iki gihugu.

By’umwihariko, ni na ho hari umunyeshuri wafashe nimero ya mbere muri iyo kaminuza mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu. Kuri ubu, uwo musaza witwa Ntabomvura Vénant ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Iyi kaminuza kandi ikikijwe n’ishyamba ry’ Arboretum rihogoza buri wese ukandagiye i Huye. Ni ishyamba ryatewe kandi kuri ubu ririmo inkende nkinshi usanga zikinira iruhande rw’abanyeshuri baba barimo gusubiramo amasomo yabo bicaye mu ntebe ziteye muri iryo shyamba.

Ni umujyi kandi wiganjemo imiryango myinshi y’abihayimana b’Abagatorika. Muri uwo mujyi ni ho hari n’inzu Ndangamurage nini yerekana imibereho y’Abanyarwanda, uko abakurambere babagaho, umuco wabo, intsinzi zabo mu ntambara zitandukanye n’ibindi.

Muhazi- Ahantu haryoheye ikiruhuko cy’izabukuru

Abakurikirana imiterere y’inkengero za Muhazi, ntibashidikanya guhamya ko mu myaka nka 20 iri imbere hazaba hari mu hantu heza cyane hasumbje ahandi uburanga mu Rwanda. Ni hafi ya Kigali kuko ari isaha gusa kugira ngo uhagurutse uvuye mu Murwa Mukuru w’Igihugu uri mu modoka uhagere.

Ni ikiyaga gifite imiterere yihariye kuko gikikijwe n’udusozi duteye amabengeza mu turere twose tune tugikikije ari two Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Gicumbi.

Abaturage bakikije iki kiyaga bari muri bake basigaranye inka gakondo ziteze amahembe zizwi ku izina ry’Inyambo. Imiterere yo kuri iki kiyaga ituma abenshi bata imijyi bakoreramo bakajya kuhakorera inama abandi bakamara iminsi n’amajoro mu mahoteli yaho biyumvira amahumbezi yo muri Muhazi.

Nyanza-Umurwa Mukuru wa mbere w’u Rwanda

Uyu Mujyi wa Nyanza uzwiho kuba ari ho Ingoma ya nyuma ya Cyami yakoreraga. Ni ho hari ubwami n’ingoro y’Ubwami ndetse n’umwani wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa ni ho yashyinguwe muri Mutarama 2016.

Ushaka kumenya amateka y’ubwami mu Rwanda rero wanyarukira i Nyanza. Amateka yagaragaje ko umwami w’u Rwanda yari afite imyumvire iteye imbere cyane kuko yari yaranavuye mu nzu gakondo akimukira mu nzu igezweho irimo ibyangombwa byose nk’ibyo tubona mu mazu meza y’iki gihe.

Mu ngoro y’abami mu Rukari i Nyanza wahasanga amateka y’ukuntu abami b’u Rwanda bagiye bava mu myumvire gakondo binjira mu myumvire igezweho. Mu nzu za cyera z’abami, hari igice umuntu utari uw’ibwami atemerewe gukandagiramo kandi buri wese akaba agomba kugira ibanga ibyo yumvuse mu cyumba umwami yibikiriragamo.

Umwami Mutara III Rudahigwa kandi yari yarubatse ibigega i Nyanza byo guhunikamo imyaka y’ibinyampeke. Ibi bigega biracyagaragara ku muhanda i Nyanza.

I Nyanza mu Rukari kandi uhasanga inka z’umwimerere z’inyarwanda zitwa Inyambo zagaragaraga mu birori by’ibwami ziteze amahembe meza cyane.

Nubwo ingoma ya cyami yarangiye mu 1959, Nyanza yakomeje gukomeza gutera imbere kuko irimo ibikorwa remezo byose biranga umujyi kandi biragaragara ko ubucuruzi bwaho bugenda burushaho gutera imbere.

By’umwihariko, Nyanza ifatwa nka hamwe mu hantu hatatu mu Rwanda higaje Abayisilamu kuva mu 1930 ubwo Abarabu bageraga mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese koko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda??
Cyangwa UBWIZA bw’igihugu nibwo bwerekana ko imana ikunda igihugu?Iyo usesenguye,usanga n’ibindi bihugu nabyo bivuga ko imana ibikunda kurusha ahandi.Ibi babyita Nationalism cyangwa Chauvinism.Bible yo yerekana ko imana ikunda abantu bose kimwe.Itandukaniro nuko ku Munsi w’Imperuka,imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bakora ibyo idusaba.Bisome muli Yeremiya 25:33 na Imigani 2:21,22.Ikindi kandi,niba imana yatahaga mu Rwanda,ntabwo haba harabaye Genocide.

BIZIMANA Jean yanditse ku itariki ya: 4-07-2017  →  Musubize

Jean ikibazo urangirijeho kirakomeye cyane nanjye mpora nibaza impamvu Imana yarebereye genocide y’abatutsi.Ndabona usoma Bible ibyiza ni ugusenga ngo uzajye mu ijuru uyibarize imbonankubone.Umusaza umwe yaragize ati nkabona tugikennye Imana yirirwa ahandi ihakora ikatugeraho yananiwe.Reka tuyisabe noneho guhindura ijye irara iwacu hanyuma ikomereze ahandi...

Nelson yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka