Imodoka zitwara abanyeshuri na zo zigomba kubatwara kuri 50% - Polisi

Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko imodoka zitwara abanyeshuri cyangwa izitwara abantu bakora hamwe, na zo zigomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, zigatwara abantu kuri 50%.

Imodoka zitwara abanyeshuri na zo zigomba kubatwara kuri 50% nk'uko biri mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Imodoka zitwara abanyeshuri na zo zigomba kubatwara kuri 50% nk’uko biri mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ibyo biravugwa kuko nyuma y’aho impinduka mu gutwara abagenzi zitangiye gushyirwa mu bikorwa, hari imodoka zitwara abanyeshuri zagaragaye zitubahirije amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, zigatwara abana nk’uko byari bisanzwe.

Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, avuga ko imodoka zose zitwara abagenzi zigomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bityo ko n’izitwara abanyeshuri bizireba.

Agira ati “Hari amabisi atwara abanyeshuri cyangwa atwara abakozi bakorera ahantu hamwe, ayo na yo agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko nta mwihariko afite. Amabwiriza tugenderaho aranditse kandi arasobanutse, kutayubahiriza rero ni ukurenga ku mategeko, cyane ko abo bantu izo modoka zitwara bataba baraye hamwe cyangwa biriranwe”.

Ati “Ba nyiri imodoka rero ndetse na ba nyiri ibigo bumve ko amabwiriza abareba kandi natwe mu byo tugenzura izo modoka tugiye kurushaho kuzihozaho ijisho. Turasaba n’abandi babibonye ko babitubwira, kuko izi ngamba ni izo kudufasha kwirinda icyorezo cya Covid-19, ntabwo ari igihano, twese rero tuzubahirize”.

N’ubusanzwe imodoka zitwara abanyeshuri zikunze kuvugwaho gutwara abana benshi kuko ngo baba ari bato, zikarenza umubare wagenwe uhwanye n’ubwishingizi bw’abo izo modoka zagombye gutwara.

Uwo muyobozi akomeza avuga ko ingamba zo kwirinda zigomba gukomeza gukazwa, cyane ko n’imibare yongeye kuzamuka nubwo ngo hari ababyirengagiza, ngo nta muntu n’umwe rero wagombye guhitanwa n’icyo cyorezo azira kutirinda.

Ati “Ingamba zigomba gukomeza gukazwa kuko n’iyo haba hasigaye umuntu umwe urwaye bifata iminota mike ngo abe yanduje abandi niba ingamba zitubahirijwe. Aya mabwiriza rero buri muntu agomba kuyagira aye, akayakurikiza adakoreye ijisho ngo barambona bampane”.

Ati “Andi makosa yo mu muhanda abashoferi bamwe na bamwe bakunze kuyirinda ari uko babonye abapolisi bakubahiriza amategeko yo mu muhanda, baba babarenze bakongera kwica amategeko. Kuri iki cyorezo ho nta gukorera ku jisho kuko nurenga ku mabwiriza urateza ikibazo, intero ikomeze ibe ya yindi ngo ‘ntabe ari njye uba intandaro yo kwandura cyangwa kwanduza abandi Covid-19’ bityo tuyihashye burundu”.

ACP Ruyenzi asaba kandi abatwara ibinyabiziga kubahiriza gahunda yashyizweho yo guhagarika ingendo saa tatu, bakarangiza gahunda zabo ku gihe kugira ngo batahe batagendera ku muvuduko uri hejuru, kuko ari byo biteza impanuka zikunze gutwara ubuzima bw’abantu benshi.

Ikindi ngo mu minsi mikuru abantu baba bavugana cyane kuri telefone, agasaba abatwara ibinyabiziga kujya bajya ku ruhande rw’umuhanda bakabanza kurangiza kuvuga, kuko telefone na zo ngo ziri mu biteza impanuka nyinshi kubera ko zirangaza abashoferi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka