Imodoka zisanzwe zemerewe gutwara abagenzi

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, avuga ko imodoka zisanzwe na zo zemerewe gutwara abagenzi ku giciro ba nyirazo bishyiriyeho, mu gihe Leta itarabona bisi zihagije.

Imodoka zisanzwe zemerewe gutwara abagenzi ku giciro cyumvikanyweho
Imodoka zisanzwe zemerewe gutwara abagenzi ku giciro cyumvikanyweho

Dr Gasore yabitangarije RBA kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2023, ari kumwe na mugenzi we w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yasobanuraga iby’ingamba nshya z’agateganyo zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, mu gihe uwa MINICOM yasobanuraga iby’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori.

Litiro ya Lisansi yageze ku mafaranga 1822Frw ivuye ku 1639Frw, mu gihe mazutu yavuye ku 1492Frw ikagera ku 1662Frw.

Mu ngamba nshya zafashwe na MININFRA harimo kwifashisha bisi zikodeshwa zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi, hamwe no gukorana n’abasanzwe batwara abagenzi kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha izapfuye ziri mu magaraje.

Bisi ziri mu byerekezo bidafite abantu benshi na zo zizajya zifashishwa mu kujya gutwara abari ahaboneka abagenzi benshi cyane, ndetse ngo hazifashishwa n’imodoka zindi z’abantu ku giti cyabo zifite imyanya 7.

MININFRA yatangaje ko igiye guteganya ahagenewe izi modoka hanze ya gare, kandi nta musoro uzakwa ba nyirazo n’ubwo basabwa kujya kwiyandikisha ku buntu kugira ngo bahabwe by’agateganyo ibyangombwa n’uburenganzira bwo gutwara abantu.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo agira ati "Ab’ama bisi bajya muri gare baragumana ibiciro bisanzwe, ariko bariya bari gukorera hanze ya gare, ni ukubemerera gukora ku mugaragaro ntibakore rwihishwa, ariko ntituri bujye kubashyiriraho ibiciro cyangwa kubaha nkunganire, umuntu arajya yishyura bitewe n’uko bumvikanye (n’umugenzi)."

Dr Gasore yirinze kuvuga igihe ntarengwa cyo gutwara abagenzi mu modoka bwite z’abantu, ariko akavuga ko ari gahunda y’agateganyo mu gihe Leta ikirimo gufatanya n’abikorera gushaka bisi zihagije.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze asaba abacuruzi kwirinda kuzamura ibiciro bitwaje izamuka rya rya lisansi, kuko ngo inyinshi mu modoka zitwara ibicuruzwa zikoresha mazutu (itazamuriwe igiciro nka lisansi).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Go bakore transport na musoro bazakwa jye uwutaga ko nzahomba cyane se?

Oggg yanditse ku itariki ya: 4-10-2023  →  Musubize

Guhuzagurika.com

Kayitare yanditse ku itariki ya: 4-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka