Imodoka za ‘Automatic’ zirenda kwemererwa gukoreshwa mu bizamini byo gutwara imodoka

Umwe mu bagize Inteko Nshingamategeko, yatangaje ko azashyigikira itegeko ryemerera abakora ibizamini by’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, gukoresha imodoka zihindurira vitesi zizwi nka ‘Automatic cars’.

Uzajya akoresha imodoka ya automatic ikizami ni nayo azajya atwara yonyine
Uzajya akoresha imodoka ya automatic ikizami ni nayo azajya atwara yonyine

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa kabiri 27 Ugushyingo, Depite Rukumbura John yagize ati “Itegeko riri mu nzira kandi ndabizeza ko nzarishyigikira 100%.

Abumva ko abantu bakoresha ibizamini imodoka za automatic akenshi bashobora guteza impanuka mu muhanda, iyo myumvire siyo. Uburyo imodoka ikoze ntaho bihuriye no kwica amategeko y’imikoreshereje y’umuhanda.”

Rukumbura yavuze ibi asubiza icyifuzo cyari gitanzwe n’umuturage kuri Twitter, asaba Polisi y’Igihugu kwemerera abantu gukoresha ibizamini imodoka za automatic.

Uwitwa Kamikazi Fiona, nawe akoresheje Twitter yatanze igitekerezo kigira kiti “Mu bihugu bimwe ibi birakorwa, uruhushya ubonye rukaba ari urukwemerera gutwara imodoka ya automatic gusa.”

Hagati aho ariko, si ubwa mbere ibyifuzo kuri iri tegeko bitangwa

Muri Mata uyu mwaka, umuturage witwa Shumbusho Frank yandikiye abagize Inteko Nshingamategeko abasaba gutora itegeko ryemerera abantu gukoresha imodoka za automatic mu bizamini bitanga urushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Shumbusho yasabye abashyiraho amategeko (abadepite), gushyiraho itegeko riha ukora ikizamini uburenganzira bwo guhitamo imodoka akoresha, yaba automatic cyangwa isanzwe.

Mu ibaruwa y’ubwo busabe, yavuze ko uburyo bukoreshwa mu kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka zisanzwe (manual), bizitira abafite imodoka za automatic kandi bose ari Abanyarwanda bwakiye kugira uburenganzira bungana. We yabyise ivangura.

Ibitekerezo   ( 1 )

nanjye ndabishyigikiye KO imodoka za automatic Zakora ibizami ahubwo nizindi ntumwa za rubanda zitore iryo tegeko

ndorayabo jean claude yanditse ku itariki ya: 30-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka