Imodoka yahiye irashira abantu barebera
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla (gikumi) yari iparitse haruguru gato ya station aho bakunze kwita kuri Total i Remera mu mujyi wa Kigali yahiye irakongoka ku mugoroba wa tariki 28/02/2012.
Iyo modoka y’uwitwa Emmanuel wakoraga umurimo wo gutwara abantu (taxi voiture) ishobora kuba yatwitswe n’umukanishi wayikoraga witwa Tigana. Tigana ngo ashobora kuba yafatanyije insinga nabi kandi yanywaga n’itabi, bikaba bishobora kuba ari byo byabaye intandaro y’uwo muriro; nk’uko bisobanurwa na Cyamatare Jules wari kumwe na Tigana.
Tigana yabonye imodoka itangiye gushya ahita yiruka aratoroka. Abageze aho iyo mpanuka yabereye bemeza ko iyo abantu baza kugira umutima utabara bari kuyizimya itarashya yose.

Aho yahiriye ni hafi ya station ahaba hari ibyabugenewe byo kuzimya inkongi nk’iyo kandi hari n’izindi modoka ziba zifite za kizimyamwoto zashoboraga kwifashishwa.
Cyamatare yanenze cyane abari aho ubwo iyo modoka yashyaga. Yagize ati “usibye abaturage hari police n’ingabo bari bafite ubushobozi bwo kwitabaza cyizimya mwoto kuri station cyangwa izo mu yandi ma modoka yahitaga dore ko hegereye na gare”.
Yasobanuye kandi ko byatwaye umwanya munini mbere yuko umuriro ugera aho essence iba iri mu modoka (reservoir) dore ko umuriro waturutse imbere muri moteri.

Uko umuriro wibasiraga iyo modoka niko imbaga y’abantu bareberega gusa ntibagire icyo bakora uretse umupolisi wahamagaye imodoka izimya umuriro nayo yahageze bitinze ntacyo ikiramira.
Police Constable Rutayisire Damas wari aho yemeje ko habaye uburangare kuko ubutabazi buba bwakozwe iyi modoka ntikongoke.

Rutayisire yasobanuye ko polisi yabujije abantu kuhegera kuko yari ifite impungenge z’ubuzima bw’imbaga y’abantu bari aho dore ko hari hegereye cyane station nayo yashoboraga gufatwa n’iyo nkongi.
Turatsinze Bright
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ARIKO ABANTU BUBU BASIGAYE BARABAYE GUTE? UMUTIMA WOKUDATABARA NTUBEREYE UMURYANGO NYARWANDA PE!