Imodoka y’irondo y’Umurenge wa Kimironko ikoze impanuka
Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, imodoka y’abashinzwe umutekano mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yarenze umuhanda ikora impanuka, abari bayirimo bakekwaho ibyaha n’abari babaherekeje barakomereka.

Ababonye iyi mpanuka iba barimo umukozi wo mu rugo ruri hafi y’aho ku marembo y’ibiro by’Umurenge wa Kimironko, bavuga ko iyo modoka yari yuzuye abantu imbere muri yo n’inyuma ahatwikuruwe.
Nkurikiyimana avuga ko iyo modoka ishobora kuba yabuze feri igeze ku biro by’Ubugenzacyaha muri uwo Murenge, bitewe n’uko hamanuka cyane ihita ikomeza igonga igiti ku mukingo uhanamiye umuhanda munini ujya i Kibagabaga.
Nkurikiyimana agira ati "Hari abo bakuye hariya batagikoma kuko imodoka yamanutse yiruka igonga igiti, imera nk’aho ibajugunye."

Nkurikiyimana avuga ko abari bafatiwe mu makosa bari bambaye amapingu, ariko impanuka ikimara kuba bahise bayabambura babajyana kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Providence Musasangohe avuga ko batararangiza kwegeranya amakuru y’ibyabaye.
Ati "Impanuka yo yabaye ariko ntabwo turamenya amakuru y’icyayiteye n’uko byagenze."


Ohereza igitekerezo
|
Impanuka ni impanuka ntacyo wayikoraho.
Poleni mingi
Abobabarimo nibihangane
Nigute bambika abantu amapingu nkabafite ibyaha biremereye baregwa rwose nihagira ubigwamo guhera kubabambitse Ayo mapingu bazakurikiranwe ntawuri hejuru yamategeko
Ariko sinumva ukuntu bafata abantu bakabambika amaingu mukamoda nkariya,uhubwose,ukuramo ubumuga cg upfa uzabibazwa ninde? Ngewe ndumva police Dasso bakwiye kubibazwa.
Ariko sinumva ukuntu bafata abantu bakabambika amaingu mukamoda nkariya,uhubwose,ukuramo ubumuga cg upfa uzabibazwa ninde? Ngewe ndumva police Dasso bakwiye kubibazwa.
Ni ikibazo rwose