Imodoka itwaye inzoga yafashwe n’inkongi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023, imodoka itwara inzoga za BRALIRWA yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze rwagati mu Mujyi wa Musanze, mu Murenge wa Muhoza Akagari ka Kigombe, umudugudu wa Nyamuremure, hafi y’isoko rya GOICO.

Imodoka itwara inzoga yafashwe n'inkongi
Imodoka itwara inzoga yafashwe n’inkongi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yatangarije Kigali Today ko imodoka yari ipakiye inzoga yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali, yafashwe n’inkongi, aho igice cy’inyuma ari cyo cyafashwe n’umuriro wahereye mu mapine.

Ati “Inkongi ikimara gufata iyi modoka, ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya umuriro ryihutiye gukora ubutabazi bwo kuzimya, imodoka yose itarashya ngo ikongoke.”

SP Mwiseneza avuga ko ibicuruzwa byari muri iyi modoka mu gice cy’inyuma byangiritse, ariko amakaziye y’inzoga yari mu gice cy’imbere ntabwo yo yagezweho n’inkongi.

Polisi izimya inkongi yahise itabara
Polisi izimya inkongi yahise itabara

Avuga ko nta wakomerekeye cyangwa ngo asige ubuzima muri iyi nkongi, kuko inzego z’umutekano zahise zihagera zitangira gukora ibikorwa by’ubutabazi zihita ziyizimya.

Ati “Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi ndetse n’umubare w’ibyangiritse, turacyari mu iperereza nitubimenya turabitangaza”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru asaba abatwara ibinyabiziga, kubanza kubigenzura mbere yo kujya mu muhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka, ziterwa n’ibibazo bituruka ku binyabiziga bitameze neza.

Ati “Icyo dusaba abashoferi ni ukugenzura ibinyabiziga byabo, niba nta bibazo bitandukanye bifite mu rwego rwo kwirinda impanuka zitwara ubuzima bw’abantu, ndetse n’igihombo kuri ba nyiri ibinyabiziga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka