Imodoka ipakiye inzoga yakoze impanuka abaturage bica inyota

Ku mugoroba tariki ya 13 Werurwe 2023, mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, imodoka ifite purake RAE 913 A yari ipakiye inzoga izivanye mu Karere ka Kicukiro, yageze hafi ya Maison de Jeunes irabirinduka inzoga yari ipakiye zirameneka, abaturage bihutira kureba izarokotse bimara inyota.

Uwitwa Maniragaba Innocent yavuze ko bagiye kubona bakabona imodoka irabirindutse, bagakeka ko byatewe n’ubunyereri.

Ati “Iyi modoka ikimara kubirinduka twese twahise tujya kureba ibibaye, hanyuma bamwe muri twe batangira gufata amacupa banywa, ariko inzego z’umutekano zahise zihagera zirababuza”.

Maniragaba avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yamaze kubona inaniwe kuzamuka aho hantu, afata icyemezo cyo kuyisimbuka bituma arokoka ndetse na Kigingi we nta kibazo yigeze agira.

Ukwigize Rashid na we yari aho impanuka yabereye, yashimye inzego za Polisi zahise zihagera ikimara kuba, ndetse bakumira ibikorwa by’abaturage bari batangiye kugotomera kuri izo nzoga.

Ati “Turashima inzego z’umutekano zahise zihagera zigafatanya n’abayobozi batandukanye, bakabuza abantu gukomeza kunywa izo nzoga, ndetse bagafatanya gukuramo izitari zangiritse”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauver, avuga ko iyi mpanuka nta buzima bw’umuntu yahitanye cyangwa ngo hagire uyikomerekeramo.

Ati “Ni amahirwe kuko nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere, kuko inzego z’umutekano n’abayozi bahise bahagera”.

Avuga ko hataramenyekana neza icyateye iyi mpanuka, niba ari uburemere bw’ibyo imodoka yari ipakiye cyangwa ari umushoferi wabuze feri.

Ibyangirikiye muri iyi mpanuka biracyabarurwa kugira ngo hamenyekane agaciro kabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mukuri uyumuco suwirwanda turabyamaganye abantu batagitinya nokudaha esanse baziko bahasiga nubuzima ahaaa!!!!

Musharafi matheus yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Mubyukuri ibibintu birarenze abanyarwanda ibi ntibikwiriye rwose kuko iterambere tugezeho siryo gutabara icupa mbere yuko utabara ubuzima bwabantu. rwose twisubireho.

leonce yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Abantu nibazima muvandi, ahubwo dukwiriye no kumenya gucunga ibyabagenzi bacu mugihe bagize ibyago

Tom yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

ariko ibi byaje bite ? kubona imodoka ikora impanuka abantu bakadukira byeri bakanywa hoshye hari ubabwiye ko abasengereye? ibi ni ukorora ubusambo ubuse umuntu w’inyanya ibirayi iyo bimenetse bakwiyorera hoshye ibitagira nyirabyo?

Rudahigwa yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka