Imiyoboro y’amashanyarazi ishaje yo muri “Quartier Commercial” yateraga ibura ry’umuriro yahinduwe

Mu minsi ishize abacuruzi batandukanye bacururiza mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi ku izina rya “Quartier Commercial” binubiraga umuriro bahabwaga ucikagurika. Uwo muriro utameze neza ukaba cyane cyane waraterwaga n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa ikangiza imiyoboro y’amashanyarazi, imyinshi yari iri mu butaka.

Ubu iki kibazo cyamaze kuvugutirwa umuti ndetse abacuruzi bo muri “Quartier Commercial” barashima ko ubu bari kubona umuriro mwiza udacikagurika.

Bimenyimana Emmanuel; Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko gusimbura iyi miyoboro ishaje byarangiye mu ijoro ryo kuwa 17 Gicurasi 2021 ndetse ubu abacuruzi bo muri “Quartier Commercial” bamaze kubona umuriro mwiza udacikagurika.

Yagize ati “Igikorwa tumazemo iminsi cyo gusimbura imiyoboro ishaje ubu cyasojwe. Murabona ko twazamuye amapoto akaba ariho twashyize insinga z’umuriro kugira ngo tutazongera kugira ikibazo cy’imvura cg ibindi biza bikaba cyatuma muri “Quartier Commercial” Babura umuriro, ubu iyi miyoboro twubatse mishya irizewe.”

Uwimana Clementine, umucuruzi wa telefoni zigendanwa mu Mujyi rwagati ahazwi nko ku iposita avuga ko serivisi babonye bayishimira.

Yagize ati “Mu cyumweru gishize twagize ikibazo cy’umuriro muke ugenda ugaruka, nkatwe ducuruza telefoni dukenera umuriro cyane byaratubangamiye, ariko turashima REG ko yahise ibikemura ubu tukaba twasubiranye umuriro mwiza udacikagurika.”

Muvunyi Jean Marie Vianney, na we akorera mu Mujyi akaba akora akazi ko gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga (Electronics).

Muvunyi avuga ko ubu bishimira ko bongeye kubona umuriro mwiza kandi udacikagurika ndetse akavuga ko ubu akazi kabo kari kugenda neza.

Gakwavu Claver; Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri EUCL-REG, avuga ko bari gukorana na Banki y’isi mu rwego rwo gusimbura imiyoboro ishaje yo mu mujyi wa Kigali ndetse ubu abatuye umujyi wa Kigali bakwishimira ko bagiye kujya bawubona udacikagurika.

Gakwavu yagize ati “Tumaze iminsi mu gikorwa cyo guhindura imiyoboro ishaje mu Mujyi wa Kigali, ni igikorwa kizakomeza mu Mujyi wose ku buryo twizera ko mu mwaka wa 2023/2024 nta kibazo cy’umuriro abatuye umujyi bazongera kugira, ibikorwa byo gusimbuza imiyoboro ishaje mu Mujyi wa Kigali twabitewemo inkunga na Leta, na Banki y’isi, ndetse turateganya gukorana na European Investment Bank (EIB) hamwe na African Development Bank (AfDB) muri ibi bikorwa byo kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi muri Kigali n’Imijyi yunganira Kigali (Secondary cities).”

Gakwavu avuga kandi ko Banki y’isi yabateye inkunga yo kubaka cabine 11 mu Mujyi wa Kigali zikaba zararangiye, ndetse zagabanyije ibura ry’umuriro rya hato na hato ndetse ko hari n’izindi cabine 8 ziri kubakwa mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi z’amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka