Imiyoborere myiza ijyana no gukemura ibibazo ndetse no kubikumira

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Zaraduhaye Joseph, avuga ko imiyoborere myiza atari ugukemura ibibazo gusa ahubwo hagomba no kwigwa ingamba zo kubikumira kugira ngo bitazongera kuba.

Uyu muyobozi abwira Abanyaburera ko iyo umuyobozi runaka aje kubasura ataba aje gukemura ibibazo byabo gusa ahubwo aba anaje kuganira nabo kugira ngo bajye inama bareba icyatuma batera imbere.

Agira ati “Ntabwo kuyobora ari ugukemura ibibazo gusa, ahubwo ni no gushyiraho ingamba zituma bya bibazo bitavuka.”

Mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu Rwanda, kwatangijwe tariki 22/01/2013, abayobozi batandukanye b’akarere ka Burera bajya mu mirenge igize ako karere kuganira n’abaturage ndetse banakemura ibibazo byabo.

Iyo abo bayobozi bagiye gusura abaturage, baganira nabo, maze abaturage nabo bakagira umwanya wo kubaza ibibazo ndetse no gutanga ibitekerezo ku cyatuma imiyoborere myiza ikomeza gusagamba.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi w'akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere.
Zaraduhaye Joseph, umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.

Kuba bigenda gutyo ni uko imiyoborere myiza ari iha abaturage ijambo nabo bakavuga uko bumva byagakwiye kugenda; nk’uko Zaraduhaye abivuga.

Agira ati “Imiyoborere myiza rero ni imiyoborere iha urubuga umuturage, akagira ijambo, akavuga mu by’ukuri uko abona igihugu cye cyayoborwa. Akavuga uko abona akagari kayoborwa. Akavuga ibyo akeneye mu iterambere ariko akagaragaza n’uruhare rwe.”

Akomeza avuga ko ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ari igihe cyo kureba aho gahunda zitandukanye zagejejwe ku baturage zigeze. Kureba icyo izo gahunda zimaze kugeza ku baturage kugira ngo n’abatazitabira uko bikwiye bagire umuhate wo kuzitabira.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka