Imishinga ya Miliyari zirenga ebyiri z’Amadolari mu Karere ka Bugesera

Akarere ka Bugesera kamaze kuba ikimenyabose mu gihe cyera kafatwaga nk’ahantu habi bivugwa ko habaga isazi z’ubumara zitwa Tse-Tse, maze Leta za cyera zikahatuza abo zanga ngo bahagwe, Bugesera ubu igiye kuba irembo isi yose yinjiriramo iza mu Rwanda. Ibi byatewe n’uko aka karere kitaweho na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, ahari hagiye kuba ubutayu ikahatera ibiti bikurura imvura ndetse igafata n’izindi ngamba zatumye ubuzima bugaruka.

Ibi rero byatumye benshi bakunda Bugesera, ndetse bahitamo kwambuka Akagera, baza gutura Bugesera kugeza aho yabaye umujyi uri hafi gufatana na Kigali, dore ko Bugesera ari umujyi ugaragiye umurwa mukuru.

Leta kandi yajyanye imishinga ikomeye mu Bugesera, bituma n’abikorera nabo bahabengukwa.

Umwe mu mishinga igihugu cyose gitegereje uri mu Bugesera, ni Ikibuga cy’Indege mpuzamahanga cyatangiye kubakwa mu 2017 mu Murenge wa Rilima.

Ubwo yitabiraga inama y’ubukungu muri Qatar muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yavuze ko uyu mwaka uzajya kurangira imirimo y’icyiciro cya mbere igeze kuri 70%, ikazarangira mu mwaka wa 2024/2025, gifite ubushobozi bwo kwakira nibura abagenzi bagera kuri miliyoni umunani ku mwaka.

Ikibuga cy'indege cya Bugesera cyiri hafi kuzura
Ikibuga cy’indege cya Bugesera cyiri hafi kuzura

Biteganyijwe kandi ko ibyiciro byombi bizarangira mu mwaka wa 2026 bitwaye miliyari ebyiri z’amadolari, kikazagenda cyongera ubushobozi bw’abagenzi cyakira kugera kuri miliyoni 14 ku mwaka, hamwe n’imizigo isaga toni 150,000.

Umuyobozi wa Aviation Travel and Logistics (ATL) Holding Jules Ndenga ari na bo bashinzwe gukurikirana imirimo yo kubaka iki kibuga, yabwiye Kigali Today ko imirimo yo kubaka imihanda ndetse na za parkingi igeze ku kigero cya 80%.

Ikibuga cy’indege cya Bugesera, gifite amateka maremare. Muri Nzeli 2016 ni ho Leta y’u Rwanda yagiranye n’ikigo cy’aba nya Portugali (Mota Engil Engenharia e Construcao Africa) yo kubaka iki kibuga.

Nyuma y’Umwaka, muri Kanama 2017 Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iki kibuga cyari giteganyijwe kuzura mu byiciro bibiri byose hamwe byari gutwara miliyoni $818, bikuzura muwa 2018.

Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Bugesera kizuzura gitwaye Miliyari ebyiri z'amadorali
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizuzura gitwaye Miliyari ebyiri z’amadorali

Ariko imirimo yo kubaka igitangira, u Rwanda rwasanze ikibuga kidahuye n’ibyifuzo byarwo, maze umushinga usubirwamo, uragurwa.

Mu Kuboza 2019, u Rwanda rwasinyanye na Kompani y’Indege ya Qatar Airways amasezerano yo gukomereza aho abanya Portugali bari bagereje, muri uyu mushinga wari umaze kwagurwa.

Muri aya masezerano, Qatar yaguze imigabane 60% mu kibuga cy’indege cya Bugesera, ingana na miliyari 1.3 by’Amadolari ya Amerika.

Hagati aho, igice cy’umuhanda uzahuza Ikibuga cy’indege cya Bugesera n’umujyi wa Kigali cyamaze kuzura-ni umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera wubatswe ku nguzanyo ya miliyoni 54 z’amadolari yatanzwe na Axim Bank yo mu Bushinwa.

Nk’uko umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubwikorezi-RTDA Imena Munyampenda yabwiye Kigali Today mu nkuru ziheruka, igice kiva ku Kanyaru kikagera ku kibuga cy’indege cya Bugesera kizakorwa n’abubaka ikibuga cy’indege.

Undi mushinga watangiye mu Karere ka Bugesera ni uwo kubaka ishuri ryisumbuye rya Ntare School, rikaba ryaratangiye kubakwa mu mwaka wa 2019, mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, ukaba uri kuri hegitari zirenga 40.

Ni ishuri ryo ku rwego mpuzamahanga, rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1100 baziga bacumbikiwe. Rifite ibyumba by’amashuri 35 bigenewe kwakira abanyeshuri 30 muri buri cyumba na laboratwari eshanu za siyansi.

Iri shuri ry’ikigitekerezo cy’abagize ihuriro ry’abize muri Ntare School muri Uganda, ni naryo ryizemo ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda kuva mu 1962 kugeza mu 1966 hamwe na perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuva mu 1972 kugeza mu 1976.

Ntare School / ifoto ducyesha ikinyamakuru Igihe
Ntare School / ifoto ducyesha ikinyamakuru Igihe

Mu gitaramo cyo gukusanya inkunga yo gutangiza umushinga wo kubaka iri shuri cyabereye i Kigali muri Werurwe 2015, umunyamakuru wa KT Press yanditse ko Perezida Kagame yatanze inkunga ya miliyoni 100 Frw, maze Museveni atanga amadorali ibihumbi 500,000.

Icyo gihe kandi amakuru yatangajwe yavugaga ko umushinga wo kubaka iri shuri uzatwara miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ayo mafaranga amaze kwikuba inshuro zirenze enye. Nk’uko umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Alexis Kamuhire, yabigarutseho muri raporo y’umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022.

Muri Gicurasi, umugenzuzi w’imari ya Leta yabwiye inteko ishinga amategeko ko Ntare School imaze gutwara miliyari 26,4 frw ahwanye na miliyoni 21.2 z’amadorali ya Amerika hakiyogeraho n’amayero 85,900 ariko ko imirimo y’ibanze yatuma ritangira kwigisha na yo ngo itarakorwa.

Muri Kamena uyu mwaka, Minisiteri y’uburezi yitabye inteko, aho yavuze ko bakeneye izindi miliyari eshanu zo kugura ibikoresho bikenewe muri Ntare School.

Kuwa 6 Ukuboza, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’uburezi Charles Karakye yabwiye Kigali Today ko ikiguzi cy’inyubako za Ntare School batakizi kuko atari bo bari kuyubaka, kuko ngo bategereje ko irangira kubakwa, bakayishyikirizwa, hanyuma bagashyiramo ibikoresho bikenewe.

Nyamara n’ubwo avuga atya, raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ivuga ko komite ya Ntare School Old Boys Association (NSOBA) yeguriye iri shuri Leta ku wa 28 Mutarama 2021.

Ibikoresho iyo bigurwa ngo iri shuri riba ryaratangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka wa 2019, ariko ubu biteganyijwe ko rizatangira mu mwaka w’amashuri utaha wa 2024.

Ishuri rya Ntare ryubatse ku buso burenga Ha 40
Ishuri rya Ntare ryubatse ku buso burenga Ha 40

Ntare School yashinzwe n’umunya Ecosse, William Crichton mu 1956, iherereye mu Mujyi wa Mbarara mu Burengerezuba bwa Uganda. Ni ishuri ryisumbuye ryarerewemo Abanyarwanda bagera ku 100 rikaba ryarizemo na bamwe mu bakomeye muri aka karere.

Undi mushinga ni uw’uruganda rw’amazi rwa Kanzenze, rukaba rwubatse mu Murenge wa Kanzenze.

Ni uruganda rwaje ari igisubizo ku baturage baburaga amazi mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera, kubera ko rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi mirongo ine z’amazi; zirimo ibihumbi mirongo itatu z’ayoherezwa muri Kigali, izisigaye zikoherezwa mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’isakazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’isukura (Wasac) Robert Bimenyimana yabwiye Kigali Today ko uru ruganda rwuzuye rutwaye miliyoni 63 $, harimo inyubako n’imiyoboro igeza amazi ku bigega biyakwirakwiza mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Bugesera.

Undi mushinga washyizwe mu Karere ka Bugesera ni uwa kaminuza y’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi (RICA), yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango Howard Graham Buffett Foundation.

Iyi Kaminuza iherereye mu Mudugudu wa Gaharwa, Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora, ikaba yarafunguye imiryango mu 2019, aho buri mwaka yakira abanyeshuri 84. Muri Kamena uyu mwaka yashyize imfura zayo 78 ku isoko ry’umurimo.

Iyi kaminuza yuzuye itwaye miliyoni 84 z’amadorali ya Amerika, nk’uko twabitangarijwe na Jean Claude Kayisinga, umuyobozi wayo wungirije ushinzwe iterambere.

Atangiza imirimo yo kubaka iri shuri muri Kanama 2018, Uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Gerardine Mukeshimana yashimiye umuterankunga Howard Graham Buffett Foundation ku bw’uyu mushinga w’ingirakamaro ku Rwanda n’akarere.

Yagize ati “Iri shuri rikuru uretse gutanga ubumenyi ku banyeshuri bo mu Rwanda n’abaturuka mu bindi bihugu, rizafasha abahinzi borozi kuzamura ubumenyi bwabo binyuze muri gahunda y’iyamamazabuhinzi kuko abanyeshuri n’abarimu bazakorera bumwe mu bushakashatsi mu mirima y’abahinzi n’aborozi.”

Ni ishuri ryigisha ibijyanye n’ubworozi bw’inka zitanga inyama n’amatungo magufi; ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku mata; ubworozi bw’inkoko n’ingurube; ubuhinzi bw’ibiryo by’amatungo; ubuhinzi bw’imboga, ibiti, n’ibijyanye no kuhira ndetse no gukoresha imashini mu buhinzi.

Muri RICA ni naho kandi hubatse ikigo mpuzamahanga cy’imbuto, ku bufatanye n’ikigo gisanzwe gifasha abahinzi kugira ngo bagere ku iterambere, One Acre Fund.

Zimwe mu nyubako usanga mu ishuli rya Rica
Zimwe mu nyubako usanga mu ishuli rya Rica

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka icyo kigo izarangira mu myaka ibiri iri imbere.
Ikigo kizuzura gitwaye agera kuri miliyoni 12 z’amadolari nk’uko twabitangarijwe na Kayisinga.

Mu Karere ka Bugesera kandi hari umushinga w’ubworozi bw’inka z’inyama, “Gako Meat Company Ltd”. Ni umushinga wa Leta ugamije guteza imbere umusaruro w’inyama mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Ni umushinga uri kuri hegitare ibihumbi bitandatu (6000Ha) ziri mu ishyamba rya Gako, ziriho ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi n’ibagiro rijyanye n’igihe zikorerwamo ubworozi bw’inka, ihene n’intama zitanga inyama.

Umuyobozi ushinzwe umutungo muri uyu mushinga Mbanda Jean Julien Adeodatus yabwiye Kigali Today ko hari byinshi bimaze gukorwa birimo gutunganya urwuri, kugeza amazi n’umuriro mu mirima n’urwuri, imihanda ihuza ibice bitandukanye by’urwuri, ubworozi bw’inka zitanga inyama, hamwe no kugeza ibikorwa remezo bijyanye no kuhira imyaka mu mirima (irrigation system).

Mbanda kandi akomeza avuga ko hari n’ibindi bikorwa bateganya gukora ari byo: Umushinga wo kubaka ibagiro rigezweho (Modern abattoir), Ubuhinzi buhangana ni imihindagurikire y’ikirere (irrigation and drainage system), Umushinga wo kubyibushya ibimasa (Feedlot), Umushinga wo gutunganya ibiryo by’amatungo (Feed mil).

Uyu mushinga wose uzuzura utwaye miliyari 44 z’amafaranga y’u rwanda, ni ukuvuga miliyoni 35.3 z’amadorari nk’uko Mbanda akomeza abivuga.

Mu Karere ka Bugesera kandi hari uruganda rutunganya ifumbire. Uyu mushinga uhuriweho na sosiyete nyarwanda ikora ibijyanye n’ifumbire (Rwanda Fertilizers Company), uruganda rwo muri Maroc rukora ifumbire OCP Group na leta y’u Rwanda.

Umwe mu bayobozi b’uru ruganda Christine Kabanda yabwiye Kigali Today ko uru ruganda rwuzuye rutwaye miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika.

Uru ruganda rwitezweho kuzamura umusaruro binyuze mu kubonera ifumbire ku gihe kuko ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 100 ku mwaka.

Hari kandi n’umushinga wo kubaka umuhanda Ngoma-Bugesera ureshya n’ibirometero 52, ukazuzura utwaye Miliyari 64 z’amafranga y’u Rwanda. Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi, Imena Munyampenda yabwiye KT Press ko igice giherereye mu Karere ka Bugesera cyonyine kikaba kireshya na kilometero 29 kizatwara Miliyari 33 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga miliyoni 26.4 z’amadorali ya Amerika.

Mu Karere ka Bugesera kandi hatangiye kubakwa isoko ry’ubucuruzi rya Nyamata, akaba ari umushinga w’imyaka itanu, imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere biteganyijwe ko izarangira mu gihe cy’imyaka ibiri.

Umukozi w’akarere ka Bugesera yabwiye Kigali Today ko umushinga wose uzarangira utwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyali 24.3, ni ukuvuga miliyoni 19.4 z’amadorali ya Amerika.

Abandi bagize uruhare muri iyi nkuru:

Tabaro Jean de la Croix
Abdoul Talibu
Cyrien Akayezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni Alias ubu uherereye I Rusizi, mubyukuri u Rwanda n’igihugu cyiza pe! Gitemba amata n’ubuki!! Nge nubwo ubu ndi I Rusizi, inzozi zange nahoze numva nziturira mu bugesera!! Ubu igihe ndumva kegereje ngo inzozi zange zibe impamo.

Nkunda u Rwanda ukuntu tunifitiye umuyobozi mwiza ushoboye.

Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka