Imishinga y’urubyiruko yahize indi yongerewe ubushobozi

Ku wa Gatandatu tariki 2 Mata 2022, habaye igikorwa cyo guhemba imishinga umunani itandukanye, ine yo muri YouthConnekt ndetse n’ine yo muri TVET YouthChallenge, yatoranyijwe mu yamuritswe na ba rwiyemezamirimo 121 batsinze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, amafaranga bahembwe bakemeza ko agiye kongera ubushobozi imishinga yabo.

Imishinga yahize indi yarahembwe
Imishinga yahize indi yarahembwe

Ni mu marushanwa ya YouthConnekt Awards abaye ku nshuro ya cyenda (9) guhera muri 2012, ateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko, UNDP n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubutwererane cya Korea (KOICA).

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, baba abo mu nzego za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere mu Rwanda (UNDP), Maxwell Gomera, ashima ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bane babashije kugera ku musozo w’ayo marushanwa.

Ati "Ndashima cyane ba rwiyemezamirimo bane babashije kugera ku musozo w’amarushanwa. Imishinga yanyu twarayibonye, ikoze neza kandi itanga ikizere cy’ejo hazaza mu kuzahura Ubukungu ndetse n’ibikorwa by’iterambere".

Yongeraho ko u Rwanda ari igihugu cy’indorerwamo ku isoko rusange ndetse no mu ruhando mpuzamahanga, kubera ibikorwa bitandukanye biha amahirwe ibyiciro byose.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rose Mary Mbabazi, ashima abafatanyabikorwa bagira uruhare mu gufasha no gutuma iterambere ry’urubyiruko rigerwaho.

Rwema yahembwe miliyoni 8.5Frw kubera umushinga we w'ubworozi bw'inkoko wabaye uwa mbere
Rwema yahembwe miliyoni 8.5Frw kubera umushinga we w’ubworozi bw’inkoko wabaye uwa mbere

Avuga ko Igihugu cyitaye ku rubyiruko kuko arizo mbaraga zacyo, bityo ko hakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa kuko bashyigikiwe.

Ati “Igishoro cya mbere ni ubwenge, kubyaza amahirwe ibibazo bihari kuko amahirwe atari ibintu byoroshye, ahubwo ari urugamba rukomeye kugira ngo tubashe kugera ku nzozi”.

Minisitiri Mbabazi agendeye ku iterambere rigaragara ku buhamya bwatanzwe n’urubyiruko rwahembwe mu myaka yabanje asaba urubyiruko gukora ku buryo amafaranga abirukaho.

Ati "Mutwereke ubuhanga amafaranga azabirukaho, kuko burya biragoye ko wiruka ku mafaranga ngo uyabone, munoze imishinga yanyu neza ubundi murore ngo amabanki n’abashoramari barabirukaho".

Yabagiriye inama yo kudakora imishinga ngo ni uko abandi bayikora, ahubwo bagomba gukora ibyo bakunda, “Iyo ufite umushinga ufatika amafaranga aza akwiruka inyuma, ariko iyo udafite igitekerezo gifatika wiruka inyuma y’amafaranga”.

Mu mishanga yahembwe iyaje ku myanya ya mbere ndetse n’ikigero cy’urubyiruko rwahembwe ni abahungu, ibyo bikagaragaza icyuho cy’urubyiruko rw’abakobwa mu guhatana no guhanga udushya.

Minisitiri Mbabazi yagize icyo abivugaho “Natwe twatunguwe, ubusanzwe bajyaga bahangana, gusa muri uyu mwaka ntibajemo. Tugiye kubikurikirana turebe icyabiteye ndetse n’icyakorwa kugira ngo imishinga y’abakobwa izamuke igere ku rwego rw’igihugu nayo ibashe guhiga indi”.

Iradukunda yahembwe miliyoni eshanu muri TVET Youth Challenge
Iradukunda yahembwe miliyoni eshanu muri TVET Youth Challenge

Avuga ko hashobora gushyirwaho umwihariko ku bana b’abakobwa, kugira ngo babashe guhatana, cyane ko ngo iyo bavuze ibijyanye n’imishinga usanga akenshi abahungu bamenya amakuru mbere.

Iradukunda Providence wo muri IPRC Kigali, wiga mu mwaka wa kabiri, niwe wegukanye igihembo cya mbere muri TVET YouthChallenge, ahabwa Miliyoni eshanu z’Amanyarwanda, asobanura uko umushinga we uteye.

Ati: “Ni agakoresho gato nakoreye abakobwa n’abagore kugira ngo bajye babasha kumenya igihe cy’imihango yabo be kwiyanduza. Ikindi kandi kazajya kabafasha kumenya igihe cy’uburumbuke cyabo ku buryo bazajya bamenya igihe basama n’igihe batasama iyo bakoze imibonano mpuzabitsina”.

Ako gakoresho kagura Amafaranga y’u Rwanda 15,000. Yongeraho ko amafaranga Miliyoni eshahu ahawe agiye gutuma abasha gukora utwo dukoresho twinshi kugira ngo tutazabura ku isoko ndetse atugeze henshi hashoboka.

Muri YouthConnekt umushinga wahize indi ni uw’ubworozi bw’inkoko bwa kijyambere, ni uwa Rwema Diogene Gold, akaba yahawe Miliyoni 8.5Frw.

Avuga ko ayo mafaranga yahawe agiye kurushaho kumufasha kwagura umushinga we, ati “Aya mafaranga twahawe ni menshi, ubwo twatangiraga uyu mushinga mu mwaka wa 2018, twatangije ibihumbi ijana. Kugeza ubu kompanyi yacu tuyibariye umutungo ifite ugera hafi muri miliyoni 40. Aya baduhaye ni ikindi gishoro gifatika tugiye kubyaza andi”.

Avuga ko business ye yaje gukemura ikibazo cy’ubushomeri, kurwanya ikibazo k’igwingira cyagaragaraga mu Karere aturukamo ka Kirehe, kuko gahunda ni uko buri wese abona inkoko mu rugo rwe akabasha kubona igi.

Minisitiri Mbabazi ashishikariza urubyiruko kwitabira iki gikorwa kuko ari ngarukamwaka kandi bagahora bari maso, kuko amahirwe utayabonera mu biyobyabwenge, mu ngeso mbi n’ibindi bibi ahubwo bagakora cyane bagendeye ku mahirwe ahari, kuko igihugu kibakunda kandi kiteguye kubashyigikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umushinga wa iradukunda ndawukunze cyane pe.akomerezeho natwe atubereye ikitegererezo kiza

ishimwe teta kevine yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka