Imishinga y’iterambere mu Karere k’Ibiyaga bigari igiye guterwa inkunga

Ubuyobozi bwa Banki itsuramajyambere mu Karere k’Ibiyaga bigari (BDEGL), butangaza ko muri uyu mwaka wa 2022, bugiye gutera inkunga ya miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika, imishinga y’iterambere ikorerwa muri ako Karere.

Ubuyobozi bw'inama y'ubutegetsi ya BDEGL busura uruganda Shema Power Lake Kivu
Ubuyobozi bw’inama y’ubutegetsi ya BDEGL busura uruganda Shema Power Lake Kivu

Abagize inama y’ubutegetsi ya BDEGL, basuye uruganda Shema Power Lake Kivu rucukura gaz mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, kugira ngo basobanukirwe n’imishinga y’iterambere iri mu karere n’imikorere yayo.

Roger Shulungu Runika, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya BDEGL, avuga ko nka banki y’iterambere mu karere k’ibiyaga bigali, bifuza kuzamura imishinga y’iterambere harimo n’ihuriweho n’ibihugu nk’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Agira ati "Dufite intego yo guteza imbere imishinga ihuriweho n’ibihugu, kandi uyu mushinga dusuye uri mu y’ingenzi ikenewe mu Karere, kuko ufasha gukura gaz mu Kivu bikagabanya ingaruka yagira ku binyabuzima biri mu kiyaga."

Shulungu avuga ko inshingano za BDEGL ari ugutanga amafaranga ku mishinga yunguka kandi yizwe neza.

Ati "Muri RDC twasuye umushinga w’imirasire y’izuba ibyazwa amashanyarazi, aha tureba umushinga wo gukura gaz mu kiyaga cya kivu ikabyazwa amashanyarazi, twifuza guteza imbere nk’iyi iteguye neza kandi ifasha abatuye Akarere."

Ntaganda Emmanuel, Umuyobozi mukuru wa Banki ya BDEGL, yabwiye Kigali Today ko bagiye gukora inteko ya 85 yiga ku mikorere y’iyi Banki muri 2021, aho yaranzwe n’ibikorwa byo kuzuza inzego mu buyobozi bwayo kugira ngo ishobore gukora neza.

Abayobozi ba CEPGL na BDEGL bahabwa amakuru y'uruganda rucukura gaz methane
Abayobozi ba CEPGL na BDEGL bahabwa amakuru y’uruganda rucukura gaz methane

Ntaganda avuga ko muri iyi nteko y’abagize inama y’ubutegetsi ya BDEGL, bazareba ibikorwa izibandaho mu myaka itatu iri imbere, aho bazibanda ku mishinga y’iterambere mu bihugu bigize uyu muryango.

Ubuyobozi bwa BDEGL buvuga ko bwiteguye gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije, imishinga irebana n’uburezi n’ingufu, no kubungabunga ibidukikije ndetse hateganywa gukoreshwa agera muri miliyoni 19 z’Amadolari ku mwaka.

Uruganda rwa Shema Power Lake Kivu basuye ruteganya gucukura gaz methane rukayibyaza ingufu z’amashanyarazi, ni umushinga mugari uzaba utanga ingufu zingana na MW 76, harimo 20 uruganda ruzajya rukoresha, rukohereza mu mirongo migari MW 56.

Muri 2018 BDEGL yahaye Banki y’iterambere y’u Rwanda miliyoni 5 z’Amadolari y’Amerika agomba gukoreshwa mu buhinzi n’imiturire.

Kuva muri 2015 kugera muri 2018, BDEGL yatanze miliyoni 20 z’Amadolari y’Amerika yagombaga guteza imbere imishinga 30 mu bihugu ikoreramo birimo u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

BDEGL yashinzwe mu 1977, igamije gutsura amajyambere mu karere, ni kimwe mu bigo by’umuryango wa CEPGL uhuriweho n’ibihugu bigize ibiyaga bigali, nyuma y’ibigo nka IRAZ, giteza imbere ubushakatsi mu buhinzi. Hari kandi EGL, ikigo giteza imbere ingufu mu bihugu bigize ibiyaga bigari hamwe na SINELAC, sosiyete itanga ingufu z’amashanyarazi zihuriweho n’ibihugu bigize CEPGL.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka