Imishinga batararangije muri 2015 biyemeje kuyesa muri 2016
Abaturage bo mu karere ka Rutsiro batangaza ko imishinga bari baratangiye mu 2015 ariko ntirangire bazayirangiza mu mwaka wa 2016.
Barabitangaza ariko banishimira ko nibura bayitangiye imwe ikanagera ahashimishije ariko bakanavuga ko n’ubwo itarangiye, nk’uko babyifuzaga umwaka wa 2016 uzasiga yararangiye yose.

Iryamukuru Jean Umusore w’imyaka 19 aganira na Kigali Today yagize ati “Njyewe ndi umunyeshuri nari mfite umushinga wo kurangiza uyu mwaka (2015)mfite ibihumbi 100 kuko nashakaga korora mo inkoko nyakuye kuri make mu rugo bajya bampa ndetse n’ayo nkorera mu biruhuko bityo nkagira icyo ninjiza gusa nizeye ko mu mwaka wa 2016 nzabigeraho.”
Irankunda Elina umuturage wo mu murenge wa Gihango we ati “Njyewe nk’uko mubibona ndi muri butiki ndacuruza ariko murrabona ko harimo amafaranga atageze no ku bihumbi 200 ariko nari mfite intumbero yo kurangiza uyu mwaka(2015)harimo 500 ubwo umwaka utaha(2016)ndashaka kuzayarenza ukazarangira mfite mo nka miliyoni 1Frw.”

Mukamana Claudine usanzwe ucuruza inzoga nibigage yavuze ko we nubwo umushinga wo kwiyubakira inzu, ngo ayigeze aho ashaka ashima nibura ko atagikodesha ariko akemeza ko umwaka wa 2016 azabasha kuyirangiza.
Ati “Rwose umushinga nari mfite ni ukwiyubakira inzu yo gukodesha kuko ncuruza ibigage n’inzoga ariko iyo nzu n’ubwo nayubatse ikaba itararangira nk’uko mubibona ni ibyondo ndizera ko uwaka utaha nzayirangiza neza nkashyiramo sima ndetse n’umuriro n’amazi kandi nzabigeraho.”

Abatuye mu karere ka Rutsiro muri rusange nk’uko babitangaza bemeza ko barangije umwaka neza kuko nta nzara bafite aho usanga benshi bejeje imyaka itandukanye yiganjemo ibishyimbo, n’indi myaka itandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|