Imishinga 6 yatsindiye ibihembo by’icyiciro cya karindwi cya BK Urumuri Initiative

Imishinga itandatu y’urubyiruko ni yo yatsindiye ibihembo bya BK Foundation ku bufatanye n’ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo (Inkomoko Entrepreneur Development) mu cyiciro cya karindwi cya ‘BK Urumuri Initiative’.

Abahembwe bavuga ko bagiye kuzamura ibikorwa byabo
Abahembwe bavuga ko bagiye kuzamura ibikorwa byabo

Iyo mishinga 6 yahembwe irimo Wild life Conservation yahawe miliyoni 5, Ibere rya Bigogwe naryo ryahawe miliyoni 5, umushinga Exodus Farm wahawe miliyoni 3, Jay Multi Services na bo bahawe miliyoni 3, Ilba Products nawo wahembwe miliyoni 5, hamwe na Brisky Group wahawe miliyoni 4, ikaba ari inguzanyo bazishyura nta nyungu.

Ni ibihembo byatanzwe ku mugoroba wo ku wa kane tariki 23 Ugushyingo 2023, nyuma y’urugendo rw’amezi atandatu bamaze bahabwa amahugurwa, rwatangiye rurimo ba rwiyemezamirimo 25 bafite ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibifite aho bihuriye n’ubuhinzi hamwe n’ibindi bigamijwe kurengera ibidukikije, aho bahawe amahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu, 12 muri bo bakaba ari bo bashoboye kugera mu cyiciro cya nyuma.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Beatha Habyarimana ari mu bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Beatha Habyarimana ari mu bitabiriye uyu muhango

Muri ayo mezi atandatu bahawe amahugurwa atandukanye arimo ibijyanye no gucunga imari, kumenya gukora ubucuruzi, byiyongeraho andi bahawe n’Inkomoko Entrepreneur Development.

Abatsinze bavuga ko amafaranga bahawe agiye kubafasha kwagura imishinga yabo, ku buryo bazava ku rwego rumwe bakagera ku rwisumbuyeho.

Ngabo Karegeya ni nyiri mushinga Ibere rya Bigogwe, avuga ko amafaranga bahawe bagiye kuyifashisha mu kubaka ibikorwa remezo bizatuma batanga imirimo ku rubyiruko.

Ati “Mu by’ukuri uretse kunguka ariko tugiye no gutanga imirimo, kubera ko hari igihe umuntu yifuzaga nko gutanga akazi ariko ukabona nta n’ibikorwa remezo ufite, kuri abo bantu ushaka guha akazi, aho uzabashyira, aho bazakorera, twiteze ko aya mafaranga agiye gutuma kompanyi yacu igera ku rundi rwego kandi tugatanga imirimo, tugafasha Leta kugabanya ubushomeri.”

Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko Aretha Rwagasore
Umuyobozi Mukuru wa Inkomoko Aretha Rwagasore

Aretha Rwagasore ni umuyobozi Mukuru wa Inkomoko, avuga ko uretse kuba abatsinze bahawe amafaranga bazishyura nta nyungu ya banki, ariko kandi ngo n’abatatsinze, bashobora guhera ku mahugurwa bahawe bakagira icyo bigezaho.

Ati “Dufite ba rwiyemezamirimo benshi batigeze bafata inguzanyo, bagahitamo kugerageza bakoresheje ibyo bafite, kandi rimwe na rimwe bakagera ku ntsinzi, abandi na bo bakaza bagasaba inguzanyo kubera ko bumva bayikeneye kugira ngo bagure ubucuruzi bwabo, ariko birashoboka cyane ko wakomeza ubucuruzi bwawe nta nguzanyo kubera ko uba ufite ubumenyi mu bijyanye n’imari kandi usobanukiwe neza ubucuruzi bwawe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation Ingrid Karangwayire
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation Ingrid Karangwayire

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation Ingrid Karangwayire, avuga ko abagize amahirwe yo gutsindira inguzanyo bahabwa na BK bafite inshingano zikomeye.
Ati “Hari imishinga bubatse muri aya mezi atandatu bamaze muri iyi gahunda bakorana n’inkomoko, bafite kugenda bakayishyira mu bikorwa, bafite kuzuza intego bihaye, kandi tukabafasha natwe, tukababa hafi igihe cyose bafite ibibazo baba bakeneyemo gufashwa.”

BK Urumuri Initiative, ni gahunda yatangijwe muri 2017, ubwo Banki ya Kigali yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, kugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo bakiri bato guteza imbere imishinga yabo ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.

Muri uyu mwaka ni bwo BK Group yatangije ikigo cyitwa BK Foundation giteza imbere imibereho myiza, aho kizajya gitera inkunga abafite imishinga itandukanye
Imishinga izajya iterwa inkunga binyuze mu nkingi eshatu iki kigo cyibandaho zirimo, Uburezi, guhanga udushya no kubungabunga ibidukikije, BK Urumuri ikaba iri mu mishinga izakomeza guterwa inkunga na BK Foundation.

Abayobozi mu bigo bishamikiye kuri BK Group na bo bari bitabiriye uyu muhango
Abayobozi mu bigo bishamikiye kuri BK Group na bo bari bitabiriye uyu muhango

Kuva iyi gahunda yatangira bamaze gutanga inguzanyo ingana n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 200 yahawe ba rwiyemezamirimo 37.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka