Imishinga 12 y’abari n’abategarugori irahatanira ibihembo by’icyiciro cya munani cya ‘BK Urumuri Initiative’

Imishinga 12 ya ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori ni yo irimo guhatanira ibihembo bya BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo Inkomoko Entrepreneur Development mu cyiciro cya munani cya ‘BK Urumuri Initiative’.

Uyu afite umushinga wo gusemurira abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Uyu afite umushinga wo gusemurira abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Ni nyuma y’urugendo rwatangiye rurimo ba rwiyemezamirimo 25 bafite ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibifite aho bihuriye n’ubuhinzi, ibijyanye no gusemurira abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, abafite inzu zikora ibijyanye n’imideri, abakora ibijyanye n’isuku n’isukura bacuruza ubwiherero bwujuje ibisabwa, abakora urusenda, abakora ibijyanye no kuvidura, ubuhinzi bw’inkeri, kubyaza amasaro imitako itandukanye, abakora ifu y’igikoma ikungahaye ku ntungamubiri, abakora ibiryo by’amatungo n’iy’indi, aho bahawe amahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu, 12 muri bo bakaba ari bo bashoboye kugera mu cyiciro cya nyuma.

Mu gihe cy’amezi atandatu, ba rwiyemezamirimo bahawe amahugurwa atandukanye arimo ibijyanye no gucunga imari, kumenya gukora ubucuruzi, byiyongeraho andi bahawe n’Inkomoko Entrepreneur Development.

Uyu ni umwe muri ba rwiyemezamirimo ufite umushinga w'ubwiherero bwujuje ibisabwa ubwo yawusobanuriraga abagize akanama nkemurampaka
Uyu ni umwe muri ba rwiyemezamirimo ufite umushinga w’ubwiherero bwujuje ibisabwa ubwo yawusobanuriraga abagize akanama nkemurampaka

Izahiga iyindi mu mishinga 12 irimo guhatana izahabwa inguzanyo itagira inyungu na Banki ya Kigali mu bufatanye na BK Foundation. Hazatangwa miliyoni zirenga 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, zizasaranganywa abazaba batsinze.

Bimwe mu bigomba kugenderwaho batanga amanota ku mishinga izahiga iyindi, harimo kureba uko umushinga ukora, aho ukorera, ibigezwa ku isoko, abo bahatanye, niba ibyo akora abizi neza, ubucuruzi akora arabuzi neza, hakanarebwa niba ari uw’umutu ku giti cye cyangwa ari itsinda.

Mu mishinga ihatanye harimo abakora ifu y'igikoma ikungahaye ku ntungamubiri
Mu mishinga ihatanye harimo abakora ifu y’igikoma ikungahaye ku ntungamubiri

Kuri uyu wa kane tariki 14 Ugushyingo 2024, nibwo abayobozi b’imishinga uko ari 12 banyuraga imbere y’akanama nkemurampaka, basobanura ibyo bakora ndetse n’akamaro bifitiye rubanda, bikaba biteganyijwe ko imishinga izahiga iyindi izatangazwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi mu Nkomoko, Helle Dahl Rasmussen, yabwiye abarimo guhatana ko abo imishinga yabo izatsindwa badakwiye gucika intege, ahubwo ari umwanya mwiza wo kugira ngo birusheho kubatera imbaraga.

Helle Dahl Rasmussen yabwiye abafite imishinga itazatsinda ko ishobora guhatana n'ikindi gihe
Helle Dahl Rasmussen yabwiye abafite imishinga itazatsinda ko ishobora guhatana n’ikindi gihe

Yagize ati: “Muzakomeze niba ubu bidakunze, bizakunda ubutaha, ntimuzacike intege, mukomeze gushyiramo imbaraga, mufite imishinga myiza, buri wese muri mwe afite umushinga mwiza, hari igihe muzabona inyungu, mukomeze mukore ntimucike intege, kandi tuzakomeza kubafasha mu rugendo rwanyu, turi kumwe.”

Ubuyobozi bwa BK Foundation buvuga ko ubusanzwe kuba iterambere ry’umugore ari ikintu cy’ibanze mu bikorwa byayo, ni kimwe mu byatumye uyu mwaka bahanga cyane amaso ku iterambere ry’umugore kugira ngo bakomeze gufasha umuryango mu buryo bwihuse.

Harimo abahinga inkeri
Harimo abahinga inkeri

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri BK Foundation Pascal Nkurunziza, avuga ko kuba uyu mwaka imishinga ihatana ari iy’abari n’abategarugori gusa, bashakaga kugira ngo barwiyemezamirimo b’abagore barusheho kwitinyuka no gukora birambye.

Ati "Uyu mwaka navuga ko ariyo ntego nyamukuru BK Foundation yari yerekejeho, kugira ngo bitinyuke babashe guhangana na basaza babo. Icyerekezo cya BK Foundation sinavuga ko ari uyu mwaka gusa, kuko n’ibintu tuzakomeza."

Umunyamabanga Nshingwanikorwa wa BK Foundation Ingrid Karangwayire yashimiye abafite imishinga ihatanye anabasaba kudacika intege
Umunyamabanga Nshingwanikorwa wa BK Foundation Ingrid Karangwayire yashimiye abafite imishinga ihatanye anabasaba kudacika intege

Imishinga izajya iterwa inkunga binyuze mu nkingi eshatu iki kigo cyibandaho zirimo; uburezi, guhanga udushya no kubungabunga ibidukikije.

BK Urumuri Initiative, ni gahunda yatangijwe muri 2017, ubwo Banki ya Kigali yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, hagamijwe kugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo bakiri bato guteza imbere imishinga yabo ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.

Nyuma yo kugaragaza umushinga abagize akanama nkemurampaka bahitaga babaza ibibazo nyirawo
Nyuma yo kugaragaza umushinga abagize akanama nkemurampaka bahitaga babaza ibibazo nyirawo

Biteganyijwe ko imishinga iri hagati y’itanu n’itandatu ariyo itoranywa nk’iyahize iyindi, buri umwe ukazahabwa inguzanyo yishyurwa nta nyungu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni enye n’eshesgatu yishyurwa mu gihe kitarenze imyaka 3.

BK Urumuri iri mu mishinga iterwa inkunga na BK Foundation, ikaba ari gahunda imaze gutangwamo inguzanyo ingana na miliyoni zirenga 234.5 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe ba rwiyemezamirimo barenga 55 barimo 31 b’igitsagore.

Harimo imishinga y'abahanga imideri
Harimo imishinga y’abahanga imideri
Harimo abakora urusenda bakanarwohereza mu mahanga
Harimo abakora urusenda bakanarwohereza mu mahanga
Abafite imishinga bahabwaga iminota itanu yo kuwusobanurira abagize akanama nkemurampaka
Abafite imishinga bahabwaga iminota itanu yo kuwusobanurira abagize akanama nkemurampaka
Abagize akanama nkemurampaka bareba umwe myenda ukorwa n'umwe mubahatanye
Abagize akanama nkemurampaka bareba umwe myenda ukorwa n’umwe mubahatanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka