Imishinga 10 Imbuto Foundation izatoranyamo ihabwa amadolari 10,000 yabonetse

Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, barangije gutoranya imishinga 10 y’urubyiruko muri 40 yahatanaga, hakazavamo itatu igomba guhabwa ibihembo biyifasha gushaka ibisubizo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe hamwe n’ubw’imyororokere.

Ni amarushanwa yiswe Innovation Accelerator(iaccelerator) abaye ku nshuro ya gatatu kuva mu mwaka wa 2016, aho imishinga itatu ya mbere (buri umwe umwe) ihabwa amafaranga angana n’amadolari ya Amerika ibihumbi 10 (akabakaba amanyarwanda miliyoni 10).

Amarushanwa y’ijonjora yabaye hifashishijwe kurebana no kuvugana binyuze mu ikoranabuhanga (mu rwego rwo kwirinda Covid-19), aho urubyiruko rufite imishinga rwanyuze imbere y’inteko ibishinzwe ku wa kabiri tariki 22 Ukuboza 2020.

Buri muntu cyangwa itsinda ryateguye umushinga bahabwaga iminota itanu yo kugaragaza uburyo bazashobora gutanga amakuru na serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko rufite ubumuga.

Iyo mishinga kandi yagombaga kugaragaza uburyo izasakaza amakuru ajyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko, akarufasha kwikura mu bwigunge no gushaka ubufasha ahantu hose bashoboye kububona.

Inteko ikora ijonjora igizwe na Dr Damascène Iyamuremye uyobora Ishami rishinzwe ubuzima bwo mutwe mu kigo RBC hamwe n’Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe Urubyiruko muri Imbuto Foundation, Joel Murenzi.

Hari n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’Imyororokere mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage(UNFPA), Daphrose Nyirasafari, hamwe n’Umuyobozi ushinzwe guteza imbere imishinga y’abafite ubumuga mu Nama Nkuru y’Abafite Ubumuga(NCPD), Oswald Tuyizere.

Mu byagendeweho batoranya imishinga ihabwa inkunga, harimo kuba umuntu cyangwa itsinda ry’urubyiruko rurushanwa bafite imyaka y’ubukure hagati ya 18-30.

Abatsinze aya marushanwa ya iaccelerator, ni Habimana Amadoullah wakoze amashusho y’udushushanyo (cartoon) twigisha urubyiruko rufite ubumuga ibijyanye n’ubuzima bw’imyorokere.

Cyubahiro Confiance, Niyongira Eric na Umurungi Nadine bafite ikoranabuhanga ryitwa ’Kundwa Typing Application’ ryo kwandika mu kimeze nk’umukino, inyandiko zivuga ku buzima bw’imyororokere.

Nkurunziza Yvette mu mushinga witwa Intambwe, agamije gushyiraho ahantu yajya yakirira abamugana baje gushaka amakuru ku buzima bw’imyorokere, uburyo bakwirinda bakanarinda bagenzi babo.

Umubyeyi Aimée Laetitia na we afite umushinga wo kwigisha urubyiruko rufite ubumuga hirya no hino mu gihugu, rukamenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mfitumukiza Jerome na Ntirenganya Jean Bosco barifuza gushyiraho urubuga rwa murandasi n’ikoranabuhanga rya telefone (mobile app), bitanga amakuru akenewe ku bantu bafite ubumuga.

Umurerwa Josiane na Hirwubaruta Dan bafite ikoranabuhanga ryitwa ’Vugukire’ ritangirwaho inama, rikagira n’umurongo utishyuzwa (Hotline) abantu bajya bahamagaraho bakamenya abajyanama n’imiti bakoresha ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Rukundo Janvier, Irasubiza Elie na Ishimwe Yvan bafite umushinga wiswe eMental w’ikoranabuhanga rya internet, ritanga amakuru ku buzima bwo mu mutwe cyane cyane mu rubyiruko.

Muhanguzi Sam na Nshizirungu Eric bafite umushinga w’akanyamakuru (magazine) kazajya gatanga inkuru zirimo n’ubushakashatsi buhindura imitekerereze y’abantu ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Uwitwa Habiyambere Emmanuel na Hafashimana Oreste, bafite umushinga w’ubukangurambaga mu itangazamakuru wiswe ’Menya Wirinde’, uzajya wibanda ku buzima bw’imyororokere na serivisi bijyanye, ndetse no kwigisha ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ndayishimiye Uwineza Marie-Odile na Mugeniwayesu Charline bo bateganya gukora ibintu bisekeje by’ubugeni, imigati n’imitako abantu bambara, byose bitanga amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyorokere hamwe n’ibibazo byo mu mutwe.

Amarushanwa ya iaccelerator ku nshuro ya gatatu yatangijwe tariki 13 Ugushyingo 2020 n’Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni ari kumwe (mu buryo bw’ikoranabuhanga) n’abandi bayobozi batandukanye.

Aba bayobozi ni Mark Bryan Schreiner wa UNFPA, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya y’Epfo(KOICA) mu Rwanda, CHON Gyong Shik, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi.

Imbuto Foundation ivuga ko ku ikubitiro yakiriye imishinga 690 yaje gutoranywamo 40. Iyo ikaba ari yo yitabiriye amarushanwa ku wa kabiri w’iki cyumweru hagatoranywamo 10 ya mbere.

Mu mwaka utaha wa 2021 ba nyiri iyi mishinga bazajyanwa mu mwiherero, aho bazahabwa ubumenyi butuma imishinga yabo irushanwa hagatoranywamo itatu ihabwa amadolari ibihumbi 10 ndetse n’abashinzwe kuyikurikirana no gutanga ubumenyi bwafasha kuyiteza iterambere.

Amarushanwa ya iaccelerator ategurwa na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abaturage(UNFPA) hamwe n’Ikigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya y’Epfo(KOICA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka