Imiryango yasenyewe n’imitingito irasaba gufashwa kubona ahandi ho kuba

Abaturage ibihumbi mu Karere ka Rubavu bakomeje kurara mu mahema, abandi bakarara mu bibanza by’inzu zabo zangijwe n’imitingito kuva tariki ya 23 Gicurasi 2021, bakifuza kuvanwa muri ubwo buzima kuko imbeho ibarembeje.

Abo inzu zabo zasenyutse bifuza kubona ahandi ho kuba
Abo inzu zabo zasenyutse bifuza kubona ahandi ho kuba

Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko bakomeje kubaho mu buzima bubi kuko abari basanzwe batunzwe no guca inshuro ubu batabona aho bayikura.

Abandi bavuga ko babangamiwe no kuba inyubako bari bacumbitsemo zasenyutse bakaba birirwa iruhande rw’ibyo bari batunze bakabura ibyo batungisha imiryango yabo.

Tabu Daphrose ni umubyeyi w’imyaka 62 akaba atuye mu kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero, avuga ko yagize amahirwe yo guhabwa shitingi n’umukeka kugira ngo abone aho akinga umusaya.

Agira ati "Ndashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu budutekereza n’abafatanya na bwo kutubonera ibyo dukeneye muri aya makuba turimo. Inzu yanjye yaguye hasi, n’ubwo mpawe isaso na shitingi nkeneye n’icyo gushyira mu nda, turi benshi dukeneye gufashwa, ariko abayobozi bazirikane ko ntaho dufite dukura".

Benshi mu basenyewe ubu baba mu mashitingi bakavuga ko imbeho itaboroheye
Benshi mu basenyewe ubu baba mu mashitingi bakavuga ko imbeho itaboroheye

Uwimana umubyeyi w’abana babiri ati "Twari dutunzwe no guca inshuro, none uyu munsi abo twakoreraga barahunze, twirirwa twigungiye iruhande rw’abana bacu, ntidufite icyo kubaha. Ababarura abahombejwe n’imitingito bareba banyiri amazu twe twari dukodesheje ntibatureba, Leta nitwibuke".

Uwera Jeannine avuga ko mu gihe ubuzima bumeze nabi, abafite amafaranga muri Sacco ya Rugerero yahombye bayahabwa akaba arimo kubafasha.

Uwera avuga ko Leta yagombye korohereza abafite ibibanza bashaka kubaka kubikora badasabwe amafaranga y’ibyangombwa kugira ngo abantu bashobora kuba mu mahema no mu bisambu.

ActionAid Rwanda ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yatanze ubufasha ku miryango yagizweho ingaruka n’imitingito.

Ubufasha bwatanzwe bugizwe n’ibiribwa, ibiryamirwa n’imyambaro, ibikoresho by’isuku n’igikoma cy’abana, byose bifite agaciro ka 14,652,000 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Action Aid Rwanda yagobotse abagizweho ingaruka n'imitingito ibaha ibiribwa n'ibindi
Action Aid Rwanda yagobotse abagizweho ingaruka n’imitingito ibaha ibiribwa n’ibindi

Uwamariya Josephine uhagarariye action aid Rwanda avuga ko gufasha ababaye ari inshingano z’uwo muryango.

Ati "Nk’umuryango wita ku bahuye n’ibiza tugomba kubafasha, twatekereje ko abagizweho ingaruka n’imitingito bafashwa mu buzima bw’ibanze, mu byo kurya, isuku, kuryamira no kwiyorosa. Gusa twatekereje n’abana bakenera intungamubiri, imyenda n’isuku n’isukura ku bagore ndetse tubazanira n’imyenda bikingaho".

Uwamariya avuga ko batekereza ko imitingito yasize iheruheru abangirijwe, bityo ko bakeneye gufashwa byihuse.

Ati "Dutekereza ko iyi mitingito yabasize iheruheru, kandi bakeneye ubufasha byihutirwa ni yo mpamvu twazanye ibiribwa, ibyo kwambara, ibikenerwa mu isuku n’ibifasha abana".

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bumaze gutangaza ko harimo gukorwa ibarura ku mazu yangijwe n’imitingito kandi amaze kiboneka ari 1800, abenshi bakaba barimo kurara mu mahema abandi bakarara mu bibanza baribwa n’imibu bakavuga ko bakeneye gufashwa mu buryo butandukanye.

Nzabonimpa Deogratias, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko imibare y’abakeneye gufashwa ikomeje kwiyongera ariko hagafashwa abababaye kurusha abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka