Barashima umuryango ‘Teen Challenge’ wabafashije kureka ibiyobyabwenge

Kuvukira mu rugo rw’Abapasiteri ntibyabujije Byiringiro kujya mu biyobyabwenge, ariko ubu yishimira ko ubu yabivuyemo. Ababyeyi ba Byiringiro Épaphrodite, bavuga ko umwana wabo yabyirutse ari umwana usanzwe, warezwe nk’uko abandi barerwa, ndetse bamutoza gusenga, binagaragara ko abikunda, nyuma ageze mu mashuri yisumbuye, ngo akajya abona bagenzi be bafite ibyo bita ‘swingi’ cyangwa se nko kuba bafite ibyishimo, mbese ngo bumva nta bibazo bafite. Nyuma ngo ababajije uko babigenza, bamwereka akantu basomaho.

Barashimira umuryango 'Teen Challenge' wabafashije kureka ibiyobyabwenge bakaba bari bamaze umwaka bahabwa inyigisho
Barashimira umuryango ’Teen Challenge’ wabafashije kureka ibiyobyabwenge bakaba bari bamaze umwaka bahabwa inyigisho

Akantu abo banyeshuri bamuhaye ni urumogi, atumuye ngo yumva ni byiza akomeza kujya agakoresha, nyuma ajya mu nzoga, yaba iz’inkorano n’ibindi, aza no gutangira kunanirwa kwiga, ubwo yari ageze muri Kaminuza.

Umwe mu babyeyi ba Byiringiro witwa Pasiteri Ndikumana Viateur yagize ati “Igihe rero twarimo dushakisha hose abadufasha, nibwo twahuye n’umuntu aturangira muri ‘Teen challenge’. Ariko hagati aho nk’Ababyeyi umwana twakomeje kumusengera nk’abakirisito, dukomeza kumukunda, ntitwamutererana, bityo na we akabona aratubabaza, bigatuma ashaka uburyo ibyo yabivamo.

Uyu mubyeyi yakomeje ati “Ageze muri ‘Teen Challenge’ arahaba neza, yakira Umwami Yesu Kristo, ubundi arakizwa, none ubu yarakize rwose, ubu arimo aragenda abwira urundi rubyiruko, yigisha uko ibiyobyabwenge ari bibi, kandi ko imiryango yose, yaba iy’abakirisito cyangwa se abandi bashobora guhura n’ibibazo by’abana bajya mu biyobyabwenge, bityo ko abantu bakwiye gufatanya bakabirwanya”.

Byiringiro Épaphrodite avuga ko ubuzima yari arimo bwo kuba mu biyobyabwenge, buba busa no kubaho umuntu atariho, kuko ngo icyagombye kuba cyarimitswe mu buzima bw’umuntu kiba cyarasimbujwe ikindi.

Byiringiro Épaphrodite
Byiringiro Épaphrodite

Yagize ati “Ugenda wangirika mu buryo bw’umwuka ndetse n’ubw’umubiri, ugasanga umuntu arabaho ubuzima butagira intego, butagira ibyishimo, butagira amahoro…ibyo byose ubukubiye hamwe ugasanga nari mbayeho ubuzima budashimishije Imana”.

Byiringiro avuga ko kugeza n’ubu atazi icyari cyaramuteye kwishora mu biyobyabwenge, kuko yakuriye mu muryango w’Abapasiteri, gusa ngo icyo yamenye ni uko kuva mu nzu y’Imana ari cyo cyatumye Satani amunyaga akamujyana mu bidahesha Imana icyubahiro.

Icyo yamenye kandi nyuma yo kugera muri ‘Teen Challenge’ ngo ni uko ahakagiye ibyo bibi byose, hagomba kwimikwa Kristo, ubuzima bugahita bugenda neza. Ubu ngo asigaye yumva abayeho ubuzima bwiza, yumva afite amahoro adatangwa n’ikiyobyabwenge na kimwe, umubiri ukora neza, mbese abohotse.

Bishimanye n'imiryango yabo
Bishimanye n’imiryango yabo

Aho ni ho ahera agira inama urubyiruko rukiri mu biyobyabwenge, ati “Mbere na mbere ibiyobyabwenge (addiction) ni intambara itari ‘physical’ (itagaragara), ni intambara iri ‘spiritual’(yo mu buryo bw’umwuka), ntabwo ushobora kuyitsinda, uyitsindishije imbaraga zawe, ni ukujya mu Mana nta kindi. Ni ukwiha Kristo kuko ari we wabasha kutuneshereza iyo ntambara. Intambara ababyeyi bananirwa, intambara inshuti zinanirwa, intambara na muganga ananirwa, kubera ko usanga akenshi atari ibintu biri aha hafi, ni ibintu biba byarahereyemo imbere.”.

Teen Challenge ni Umuryango w’ivugabutumwa ku isi hose, mu Rwanda ukaba ufasha mu gutegura amahugurwa n’ibiterane bifasha mu guhindura ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa Teen Challenge ku Isi, Wayne Grey
Umuyobozi wa Teen Challenge ku Isi, Wayne Grey

Umuyobozi wa Teen Challenge ku Isi, Wayne Grey, asanga mu myaka 38 amaze muri bene ibyo bikorwa, hari intambwe ishimishije yagezweho, kuko guhindura abantu bari barabaswe n’ibiyobyabwenge ari akazi katoroshye.

Umuyobozi wa Teen Challenge muri Afurika y’Iburasirazuba, Pastor Willy Rumenera, yabwiye Kigali Today ko ubu bishimira abasore batandatu barangije amasomo bari bamaze umwaka biga, bakaba barahindutse mu buryo bugaragara. Avuga ko bakiri bake, bakaba bafata umubare muto bitewe n’ubushobozi buhari, kugira ngo kandi bashobore kubakurikirana neza, babafashe muri urwo rugendo uko bikwiye.

Abo bafashije kandi ngo iyo bamaze kubivamo ntibabareka, ahubwo bakomeza kubaba hafi mu buzima bwabo.

Intego uyu muryango ufite ni uwo gufasha benshi bakeneye kureka ibiyobyabwenge, uko ubushobozi buzagenda bwiyongera.

Umuyobozi wa Teen Challenge muri Afurika y'Iburasirazuba, Pastor Willy Rumenera
Umuyobozi wa Teen Challenge muri Afurika y’Iburasirazuba, Pastor Willy Rumenera

Kugeza ubu abo bafashiriza mu Rwanda ni abahungu, mu gihe habonetse umukobwa ukeneye ubwo bufasha we ngo yoherezwa muri Kenya ahari ikigo cyabo, ariko no mu Rwanda barifuza kwagura ibikorwa bakajya bahafashiriza n’abakobwa.

Umuryango wa Teen Challenge watangiye mu Rwanda ubwo Pastor Willy Rumenera yajyaga gusura abafunze agasanga harimo abazira ibiyobyabwenge, n’abafite ibindi byaha bakoze kubera kunywa ibiyobyabwenge, yiyemeza kubyamagana hanze ya gereza cyane cyane, aho kubasanga muri gereza gusa.

Abamaze guhabwa izi nyigisho mu Rwanda mu myaka itandukanye, zigatuma bareka ibiyobyabwenge, barabarirwa mu ijana, ubu abarimo kwiga bakaba ari 16.

Mu gihe ubushobozi bwaramuka bubonetse, ngo barateganya kubaka ikigo ku buryo buri mwaka bajya bafasha ababarirwa mu magana babaswe n’ibiyobyabwenge.

Bishimiye ko abo mu miryango yabo bari barabaswe n'ibiyobyabwenge, ubu bamaze guhinduka
Bishimiye ko abo mu miryango yabo bari barabaswe n’ibiyobyabwenge, ubu bamaze guhinduka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka