Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA yihuje

Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA yihuje ikomeza kwitwa IBUKA, nyuma y’uko yari imaze igihe ibiganiraho. Uku kwihuza kw’iyi miryango, bibaye mu rwego rwo gushyira hamwe no kongera imbaraga mu mikorere y’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kwihuza kw’iyi miryango, Inteko Rusange yatoye Dr Philibert Gakwenzire ku mwanya wa Perezida wa IBUKA, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ribivuga.

Dr Philibert Gakwenzire wari usanzwe uyobora IBUKA yatorewe kuyobora iyi miryango yihuje
Dr Philibert Gakwenzire wari usanzwe uyobora IBUKA yatorewe kuyobora iyi miryango yihuje

Perezida wa IBUKA, Dr Philibert Gakwenzire avuga ko guhuza iyi miryango bimaze igihe biganirwaho kuko hari ibikorwa bimwe yahuriragaho bifuza ko bikorerwa hamwe.

Ati “Iyi miryango AERG na GAERG-AHEZA ibikorwa byayo bizakomeza gukora uko bisanzwe ahubwo icyo tugiye gukora ni ukureba ibikorwa duhuriyeho twese tukabifatanya ariko tuzibanda ku biteza imbere Igihugu”.

Indi mpamvu yatumye habaho kwihuza ni uko abanyamuryango n’abagenerwabikorwa ari bamwe kandi ugasanga ibikorwa bibahuje bisa, bikaba byarabaye ngombwa ko bikorerwa hamwe.

Dr Gakwenzire avuga ko hari ibikorwa bazakorera hamwe birimo kwibuka amateka ndetse no kuyabungabunga, n’uko akwiye guhererekanywa.

Ati “Kwihuza birumvikana n’abakozi bazahuzwa, hahuzwe n’ibikorwa byose hamwe n’imitungo kugira ngo dukomeze gukorera hamwe twese”.

Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), ku bufatanye n’ Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), basanzwe bafatanya mu bikorwa bitandukanye birimo ibigamije kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, ibigamije kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusigasira ibimenyetso byayo no gukora ubuvugizi ku bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi miryango yombi kandi inakora ibikorwa bishyigikiye gahunda za Leta birimo ibigamije guteza imbere umuturage.

AERG yashinzwe n’abanyeshuri 12, bigaga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1996, nyuma iza kugenda yaguka.

GAERG yo yaje kuvuka mu 2003, ifite intego yo kongerera ubushobozi imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatanya n’abandi Banyarwanda kurwanya Jenoside n’andi makimbirane hubakwa iterambere ry’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mbanje kubasuhuza, mubyukuri AERG nigumeho kuko idufasha byishi mubuzima bwacu ku ishuri turabasabye nigumeho bayobozi bacu kuko ni umuryango utubamo kurusha uko tuwubamo kandi udufasha mu mitsindire yacu no kudaheranwa n’agahinda. Merakoze

Gatete Eloi yanditse ku itariki ya: 14-01-2025  →  Musubize

Ndumva AERG yagumaho mubigo cy’amashuri kuberako ifasha urubyiruko kumenya amateka yaranze igihugu cyabo ndetse no mu ntego za AERG harimo kwibuka. Ese abana babaga muri AERG ko bajyaga kuremera ubwo nabyo birahagaze? ikiza nuko mubigo AERG yagumaho.

Grevice yanditse ku itariki ya: 4-01-2025  →  Musubize

AERG yagumaho mubigo byamashuri kuko abana batangiye gucika intege ndetse aerg intego yayo ni ibuka

Hakim yanditse ku itariki ya: 30-12-2024  →  Musubize

Ndumva AERG yagumaho mubigo by’amashuri kuk ifasha murubyinshi haba mukurerana no gusugasira amateka kugirango atibagirana mu rubyuruko

GASHAYIJA Alex yanditse ku itariki ya: 26-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka