Imiryango 600 yari igicumbikiwe mu mashuri yabonewe aho gutura

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko imiryango 600 yagizweho ingaruka n’ibiza mu minsi ishize, ikaba yari igicumbikiwe mu mashuri igiye kuyakurwamo igatuzwa neza bitarenze muri Nzeri uyu mwaka wa 2020.

Inzu abo baturage bazashyirwamo ngo ziri hirya no hino mu gihugu, zikaba zigeze mu mirimo y’amasuku bityo abo bantu bakazatuzwa neza, bagasanga abandi bari baracumbikiwe rimwe mu mashuri ariko bo bamaze gutuzwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri MINEMA, Habinshuti Philippe, avuga ko kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza byihutishijwe kandi ko bikomeje no ku basigaye bakiri mu mashuri.

Ati “Muri Gicurasi uyu mwaka twari dufite imiryango 2,109 yari iri mu mashuri ariko ubu hasigayemo imiryango itarenga 600, ni ukuvuga ko abenshi ari abavuyemo. Abo bayasigayemo na bo barayakurwamo vuba kuko hari inzu zirenga 5,000 zirimo gukorerwa imirimo ya nyuma ngo zuzure, hakaba harimo izagenewe abo bakiri mu mashuri”.

Ati “Izo nzu ziraba zarangiye mu byumweru bitarenga bitatu kuko zisigaje gusakarwa no gukingwa gusa kandi ubushobozi bwo kubikora burahari. Ni ukuvuga ko hagati muri Nzeri zizaba zarangiye hanyuma abo bantu bakazijyamo bityo niba n’amashuri atangiye ntibizatere ikibazo”.

Akomeza avuga ko kugeza muri Kamena uyu mwaka, hagombaga kubakirwa inzu imiryango ibihumbi 17 yari ituye mu manegeka cyangwa iyari ikeneye gusanirwa, kugeza ubu ngo inzu 4.052 ni zo zuzuye ndetse n’abaturage bakaba barazitashye.

Habinshuti kandi agira inama abaturage yo kubahiriza ingamba zo kwirinda ibiza, ahanini birinda ibyakwangiza inzu zabo kuko ngo nta karere na kamwe katibasirwa na byo nk’uko byagaragaye, cyane ko imvura igiye kugwa.

Ati “Abantu barasabwa kubahiriza ingamba zose zo kwirinda ibiza, ntibumve ngo inkuba zikubita abo mu Rutsiro cyangwa imiyaga yibasira Iburasirazuba gusa, ntabwo ari byo kuko ibiza bigera mu gihugu cyose. Buri wese arasabwa kuzirika igisenge cy’inzu ye uko bikwiye, agatunganya inzira z’amazi kuko ari yo akunze gusenya inzu, ibyo bigakorwa imvura itaragwa”.

Ikindi ngo abagituye ahantu habashyira mu kaga, ibyiza ngo ni uko bakwimuka mbere y’uko imvura igwa, abafite inzu zifite inkuta zenda kugwa na bo bakaba bazivuyemo, mu gihe ngo haba hari udafite aho yakwimukira akaba yareba ubuyobozi akabugezaho ikibazo cye agafashwa, aho gutekereza ko imvura igwa ikaba yamuhitana.

MINEMA yibutsa abantu ko mu gihe imvura irimo kugwa bakwirinda kuyigendamo ahubwo bakugama mu nzu aho kugama munsi y’ibiti mu rwego rwo kwirinda kuba bakubitwa n’inkuba. Abantu bagirwa n’inama yo kwirinda kugendera ku magare mu mvura, kwirinda gukoresha ibikoresho byifashisha amashanyarazi mu gihe imvura irimo imirabyo, nk’amatelefone, radiyo, televiziyo n’ibyuma bitandukanye.

Kuva muri Mutarama kugeza ku itariki 30 Kamena 2020, ibiza bitandukanye byatwaye ubuzima bw’abantu 249.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka